Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Bimfubusa Josilin yavuze ko ahangayikishijwe n’uko abakinnyi be bafite imbaraga nke z’umubiri ibintu bishobora ku mugoroba mu mikino ya Shampiyona itaha.
Nyuma yo gutsinda ikipe AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-25 kuri Kigali Pele Stadium, umutoza wa Kiyovu Sports, Bipfubusa afite impungenge zabakinnyi badafite imbaraga zihagije.
Uyu mutoza ukomoka mu Burundi yavuze ko benshi mu bakinnyi be batameze neza ku bijyanye nimbaraga z’umubiri.
Abakinnyi nka Ernest Sugira, Cédric Amissi, Jospin Nshimirimana, ni bamwe mu bakinnyi binjiye muri Kiyovu Sports mu gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha ndetse bakaba bamwe mubafite ibibazo byo kongera imbaraga z’umubiri.
Umutoza wa Kiyovu Sports yagize icyo avuga .
Yagize ati “Twabonye amanota atatu ku mukino ubanza ariko mvugishije ukuri, hari abakinnyi bamwe nabamwe bakeneye kungera imyitozo kandi tuzakomeza kubafasha bajye ku rwego rwiza”.
Mu rwego rwo kongera imbaraga z’abakinnyi ba Kiyovu Sports umutoza Bipfubusa, yajyanye abakinnyi be mu Karere ka Ngoma aho bazakorera imyitozo bitegura imikino izakurikiraho ya Shampiyona nyuma y’imikino ibiri y’Ikipe y’Igihugu.
Mu mikino ya Shampiyona, Kiyovu Sports izagaruka ikina na Police FC kuri Kigali Pele Stadium tariki 26 Nzeri 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…