IMIKINO

Umusifuzi yahagaritswe nyuma yo gukangisha umukinnyi ko azamwica

Umusifuzi umaze igihe kinini asifura igikombe cya UEFA Champions League yahagaritswe ku mugabane w’Uburayi kubera gukekwaho kwica umukinnyi.

Umusifuzi w’Umutaliyani, Fabio Maresca yashinjwe kuba yarateye iterabwoba mu kibuga umukinnyi ukina mu cyiciro cya mbere muri Koweti, Khaled Al Murshed mu mukino wabaga ku wa gatanu.

Al Murshed yavuze ko Maresca ubwo bari mu kibuga yagize ati “Tuzabonana ubutaha, nzakwica”

Ni mugihe undi mukinnyi nawe yemera ko uyu muyobozi mu kibuga yavuze gutyo gusa agira ati “Tuzabonana ubutaha’ nta yandi magambo yavuzwe, nk’uko Corriere Della Sera yabitangaje.

Nyuma Maresca yakuwe ku kuba umuyobozi wa kane mu mukino wa Champions League wo ku wa kabiri wahuje PSV na Sporting Lisbon, warangiye ari 1-1.

Maresca kandi yahagaritswe gusifura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani Serie A mugihe cy’ukwezi kumwe 

Icyakora, asa naho yiteguye kwirinda ibihano mu gihugu yashinjwemo nyuma yo gushimangira ko ari byari urwenya. 

Uyu mugabo w’umusifuzi w’imyaka 43 yatangiye kwitabira gusifura nk’uwabigize umwuga shampiyona y’Ubutaliyani mu 2011, ndetse yitabira gusifura amarushanwa y’i Burayi kuva mu 2018. 

Christian

Recent Posts

Amatariki y’umukino wa APR Fc na Rayon Sports yahinduwe, ntibyakirwa neza

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports…

8 hours ago

Paul Pogba agiye kugaruka mu kibuga nyuma yo kugabanyirizwa ibihano

Umufaransa Paul Pogba wegukanye igikombe cy'Isi 2018, wari warafatiwe ibihano byo kumara imyaka ine adakina…

10 hours ago

REG WBBC yatsinze APR WBBC yegukanye umukino wa mbere muri ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu…

12 hours ago

Sinzi niba amatora yo muri Amerika azaba ari amahoro – Biden

Ku wa gatanu, tariki ya 4 Ukwakira, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe…

13 hours ago

Sheebah Karungi yagaragaye mu gitaramo akuriwe-Amafoto

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzikazi wo muri Uganda…

13 hours ago

Bushali yasogongeje abakunzi be album yise ‘Full Moon’ ishingiye ku buzima yanyuzemo

Kera kabaye umuraperi w'injyana ya KinyaTrap, Bushali yumvishije abakunzi be album yise ‘Full Moon’ yakomeje…

14 hours ago