Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka 19 ukekwaho gukubita isuka umugabo w’imyaka 55 bikamuviramo gupfa aho dosiye yatanzwe kuwa gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024.
Ni icyaha uyu musore akurikiranyweho bivugwa ko yakoreye mu Mudugudu wa Rugege, Akagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama, mu Karere ka Gisagara ku itariki ya 31/10/2024 ubwo yageraga mu rugo agasanga uwo mugabo mu cyumba cy’umubyeyi we (mama we) nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Ubwo yahatwaga ibibazo, uregwa yavuze ko yamukubise isuka bakingishaga, inshuro zirindwi mu mutwe, mu gatuza no mu mugongo ubwo yageragezaga gusohoka. Asobanura ko yamuhoye ko yari amusanze aryamanye n’umubyeyi we mu buriri (mama we) kandi atari se, akanabisabira imbabazi.
Icyaha cyo gukubita umuntu ku bushake byateye urupfu akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…