MU MAHANGA

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika yirukanwe

Ebrahim Rasool, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika yirukanwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika imushinja kwanga Perezida Donald Trump.

Advertisements

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko Ambasaderi Rasool atagihawe ikaze muri Amerika kandi ko ntacyo bafite cyo kuganira na we.

Yagize ati “Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo agihawe ikaze mu gihugu cyacu cyiza. Ebrahim Rasool ni umunyapolitiki ufite ivanguramoko, wanga Amerika na Perezida Donald Trump.”

Minisitiri Rubio yagaragaje ko Ambasaderi Rasool yazize kuba aherutse kuvuga ko Perezida Trump ayoboye umuryango w’abazungu bashaka kuyobora Isi, kandi ngo hari n’Abanyafurika y’Epfo bawurimo.

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko byakiranye akababaro iyirukanwa rya Ambasaderi Rasool, bisaba ko hakoreshwa inzira ya dipolomasi mu kuganira kuri iki kibazo.

Byagize biti “Ibiro bya Perezida byakiranye akababaro kwirukanwa kwa Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwana Ebrahim Rasool.”

Afurika y’Epfo yatangaje ko yiteguye gukomeza umubano wayo na Amerika, ugamije inyungu za buri ruhande.

Ebrahim Rasool ntihariwe no kwakirwa ku butaka bwa Amerika

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago