M23 wafashe agace k’ubucuruzi ka Mubi yo muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’uko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimaze kuyihunga.
Ni agace gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 36 uvuye i Walikale-Centre, ku muhanda ujya mu mujyi wa Kisangani.
Mubi by’umwihariko izwiho kuba ibamo ibirombe byinshi cyane by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.
M23 yayigaruriye ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe, amakuru akavuga ko yayifashe itarwanye kuko mbere yo kuyigeramo ihuriro ry’Ingabo za Leta ryari ryamaze kuyihunga.
Amakuru avuga ko M23 ihanze amaso cyane Umujyi wa Kisangani ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Tshopo, bijyanye no kuba Ingabo za Leta ya Congo ziwifashisha mu kugaba ibitero by’indege z’intambara na za drones ku birindiro byayo ndetse no ku baturage bo mu duce igenzura.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…