Kuwa Mbere tariki 31 Werurwe, ubwo hafungurwaga inama isanzwe yo muri uko Kwezi, Perezida w’inteko y’Intara ya Tshopo, Mattheus Kanga Londimo, yongeye kuburira abaturage cyo kuba maso no kugira ubumwe mu gihe hari ibibazo by’umutekano.
Imbere y’abadepite bo mu Ntara, yasabye abaturage ba Kisangani kutagira ubwoba imbere y’ibihuha bivuga iterambere ry’inyeshyamba za M23, muri iyi Ntara nkuko tubikesha Radio Okapi.
Yavuze ku cyo bita amahano yakozwe n’Ingabo za Uganda n’u Rwanda mu myaka ya za 2000 i Kisangani, ashimangira ko Inyeshyamba za AFC/M23 “zidafite ikaze” muri uyu mujyi kandi ashimangira ko ari ngombwa kurwanya amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Mattheus Kanga yasabye ko hajyaho ubukangurambaga bwo kurwanya amakuru y’ibinyoma no kugambanira igihugu, ahamagarira abaturage “kugaragaza ibyo badashira amakenga”.
Yishimiye ishyirwaho rya komite ishinzwe ‘resistance’ y’intara, yatangijwe ku bufatanye na guverinoma y’intara, igamije gutegura abaturage kwirwanaho no kurinda igihugu cyabo.
Amakuru avuga ko umutwe wa M23 ukomeje urugendo rwayo, ari nako isatira umujyi wa Kisangani.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…