INKURU ZIDASANZWE

Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi azira amagambo y’ingengabitekerezo

Umukobwa witwa Muhawenimana Caritas w’imyaka 23 y’amavuko amakuru aravuga ko yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano akaba akurikiranyweho amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside yanditse mu butumwa yasangije abantu kuri WhatsApp (Status), apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Advertisements

Ni amagambo yumvikanisha ko atemera kwibuka Abatutsi bishwe, ahubwo ko we azibuka Abahutu.

Muhawenimana asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Nonko mu Mudugudu wa Kavumu. 

Yavukiye i Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Nyamure mu Mudugudu wa Gatare. Yavuye mu ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Inzego z’umutekano zamutaye muri yombi biturutse ku makuru y’ibanze yatanzwe n’abazi uyu mukobwa.

Ni mugihe kandi hatangiye gukorwa iperereza ry’imbitse kuri uyu mukobwa.

Caritas kandi ibi abivuze mu gihe u Rwanda n’Isi yose kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, hatangijwe Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ibaye mu Rwanda.

Muhawenimana Carnitas yatawe muri yombi azira amagambo yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago