INKURU ZIDASANZWE

Joseph Kabila ashobora kwisunga ihuriro AFC/M23

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko agiye kugaruka muri iki gihugu nyuma y’umwaka yarahunze.

Advertisements

Ibitangazamakuru birimo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Jeune Afrique byasubiyemo inyandiko ya Kabila avuga ko azataha “mu minsi iri imbere” kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu”, kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.

Kabila yavuze ko nasubira muri RDC azahera mu burasirazuba bw’iki gihugu, ahakomeje kubera intambara y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18 na Moise Nyarugabo wigeze kuba Visi-Perezida wa RDC mu gihe cy’ubutegetsi bwe baba bateganya kwiyunga ku ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.

Ni amakuru yemejwe n’abarimo Olivier Kamitatu wahoze ari minisitiri muri leta ya Kinshasa akaba ubu ari umuvugizi w’umunyapolitiki Moïse Katumbi.

Mu butumwa yanditse ku rubuga X, Kamitatu yagize ati: “Guhitamo kwa Joseph Kabila kujya iburasirazuba, ahagenzurwa n’inyeshyamba, si ikimenyetso gusa: ni ukwibutsa ahazaza hacu dusangiye twese.”

Kabila aravugwa muri M23, mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bwakunze kumushinja kuba umuterankunga mukuru w’uyu mutwe.

Ni ibirego nyirubwite n’abantu be ba hafi bakunze gutera utwatsi, bagasaba Kinshasa gutanga ibihamya by‘ibyo bamurega.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago