POLITIKE

Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania yongeye gutabwa muri yombi

Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, ryemeje ko usanzwe ariyoboye ariwe Tundu Lissu yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kwitabira mitingi mu karere ka Ruvuma ko mu majyepfo y’icyo gihugu.

Advertisements

CHADEMA mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 9 Mata, yavuze ko hari n’abandi bategetsi benshi bo muri iryo shyaka batawe muri yombi bari bari kumwe n’umukuru waryo.

CHADEMA yavuze ko Lissu yatawe muri yombi nyuma gato yo kurangiza iyo mitingi. Nta cyo polisi yari yatangaza kuri ibi ishinjwa.

Amashusho yatangajwe na ririya shyaka agaragaza Lissu ashinja polisi kumutambamira ikamubuza kuva ahabereye iyo mitingi.

Lissu yagize ati: “Mitingi yabaye mu mahoro, buri kintu cyose cyagenze neza ariko imikino ya polisi ndayizi, [polisi] ikora mu nyungu z’ishyaka riri ku butegetsi rya CCM.”

Yakomeje agira ati: “Barimo kumbuza kujya mu modoka yanjye. Ubu niba ari uko bimeze, singenda ndetse ndarara hano.”

Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu zagiye zishinja ubutegetsi bwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan kwibasira abatavuga rumwe na bwo, mbere y’amatora ateganyijwe kuba mu Kwakira uyu mwaka, ibyo leta yo ihakana.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, Tundu Lissu yakoze mitingi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ubutumwa bw’ingenzi yagiye ageza ku mbaga y’abitabiriye izo mitingi, ni uko nta mahirwe ahari yuko amatora azaba mu bwisanzure no mu mucyo, igihe cyose nta mavugurura arakorwa.

Lissu, w’imyaka 57, arashaka ko haba impinduka mu kanama k’amatora, akavuga ko katagomba kubamo abantu bashyirwaho mu buryo butaziguye na Perezida Samia Suluhu Hassan.

Uyu mukuru wa CHADEMA yakomeje gusubiramo intero igira iti: “Nta mavugurura, nta matora”.

Lissu yakunze gutabwa muri yombi bya hato na hato, ndetse mu mwaka wa 2017 ku butegetsi bw’uwari Perezida John Magufuli yarokotse igerageza ryo kumwica ubwo yaraswaga amasasu 16.

Tundu Lissu yatawe muri yombi

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago