Abanyeshuri biga ku kigo cya Kaminuza giherereye Winneba muri Ghana bemeje bavuga ko mugenzi wabo ngo yaba yiyahuye nyuma yo gusanga umukunzi we amuca inyuma.
Uyu munyeshuri utatangajwe amazina yigaga ku kigo cya Kaminuza cyigisha ibijyanye n’uburezi muri iki gihugu cya Ghana.
Bivugwa ko uyu munyeshuri yiyahuye yimanitse ku wa gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, nyuma y’ibyabaye ku mukunzi we w’umukobwa amuca inyuma.
Ababibonye bavuga ko uyu musore bivugwa ko yaguye gitumo umukobwa wari umukunzi we amuca inyuma n’undi musore wigaga ku kigo cya Ghana Universities Staff Superannuation Scheme (GUSSS) mu cyumba cy’inyubako.
Amakuru ahari avuga ko bitewe n’ibyo yabonye yafashwe n’amarangamutima aribyo byamugegeje ku kwiyambura ubuzima yiyahuye.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe na polisi ya Winneba kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…