MU MAHANGA

Intambara y’u Burusiya na Ukraine yongeye kubura

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 mata 2025, u Burusiya bwongeye kubura imirwano muri Ukraine nyuma y’agahenge ka Pasika katangajwe na Perezida Vladimir Putin nk’uko ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya byemeje aya makuru.

Advertisements

Igisirikare cy’u Burusiya, mu itangazo ryacyo cyakoresheje inyito cyahaye iyi ntambara, cyagize kiti: “Ihagarikwa ry’imirwano rirarangiye, Ingabo z’u Burusiya zakomeje gukora igikorwa kidasanzwe cya gisirikare.”

Kuri uyu wa Mbere, Ingabo zirwanira mu Kirere za Ukraine zavuze ko u Burusiya bwongeye kugaba ibitero mu kirere, bwohereza drones 96 na misile eshatu, mu turere twa Kharkiv, Dnipropetrovsk na Cherkasy.

Igisirikare cyanditse kuri Telegram ko Ingabo zirwanira mu Kirere za Ukraine zarashe indege zitagira abaderevu 42 z’Abarusiya, izindi 47 baziyobya hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ku wa Gatandatu, Putin yatangaje ihagarikwa ry’imirwano ritunguranye ry’amasaha 30 kuri Pasika, ariko nyuma bivugwa ko byaje kurengwaho ku mpande zombi.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yo yashimangiye kuri uyu wa Mbere ko ingabo zubahirije byimazeyo ihagarikwa ry’imirwano kandi ko zagumye mu birindiro byazo.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago