Diamond Platnumz yagize ishyari nyuma y’uko mugenzi we Jux arongoye muri Nigeria

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania Diamond Platnumz yagaragaje ishyari ryiza atungurana avuga ko yiteguye kurongora umukobwa wo muri Nigeria nyuma y’uko mugenzi we Jux abikoze.

Advertisements

Diamond Platnumz ibi yabivuze bitunguranye ubwo yari yizihiwe mu birori by’ubukwe bwa mugenzi we Jux bwabereye muri Nigeria.

Uyu Jux usanzwe ari umuhanzi yakoze ubukwe bw’amateka mupera z’icyumweru gishize, muri Nigeria ahari hateraniye imbaga y’ibyamamare byari byitabiriye ibyo birori.

Jux yashakanye n’umukobwa witwa Priscilla Ajoke Ojo ukomoka mu gihugu cya Nigeria, aho abarimo abahanzi, abakora ishoramari n’abandi batandukanye bitabiriye ibirori.

Diamond Platnumz ni umwe mu bari bitabiriye ibyo birori ariko kandi yaranamwambariye dore ko basanzwe ari n’inshuti ya kadasohoka.

Aba bombi kandi basanzwe bafitanye indirimbo ‘Enjoy’ yakunzwe ku rwego rwo hejuru muri Afurika n’ahandi hose ku Isi.

Mu kugaragaza ibyishimo bikomeye mu mashusho yashyizwe hanze Diamond Platnumz yatunguranye avuga ko yiteguye gukora nawe ubukwe n’umukobwa ukomoka muri Nigeria nyuma y’ibyo yaramaze kubona.

Yagize ati “Ndababwiza ukuri, ndifuza kurongora umukobwa w’umunya-Nigeria, ibyo mwavuga byose , ntacyo bimbwiye nkwiriye gushaka umukobwa waha. Kandi bidatinze muzabimenya.”

Diamond Platnumz azwiho kugira abagore benshi ndetse muri abo bose bagiye bakundana banabyaranye abana.

Diamond Platnumz azwiho kugira abana be bazwi bane ku bagore batandukanye kandi bose batashakanye aribo Tiffah na Nilan yabyaranye na Zari bahoze bakundana, Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Donna n’undi muhungu witwa Dylan Abdul Naseeb afitanye na Hamissa Mobetto.

Diamond Platnumz yitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Jux
Ubukwe bwa Jux na Priscilla bivugwa ko bwarikoroje muri Nigeria kubera uburyo bwari buteguye ku rwego rwo hejuru
Umugore wa Jux, mu byishimo bikomeye
Abahanzi bakomeye muri Nigeria bitabiriye ubwo bukwe

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago