IMIKINO

APR BBC yegukanye igikombe cya GMT25 idatsinzwe – AMAFOTO

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball, APR BBC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itsinze UGB BBC.

Advertisements

Ni umukino wo guhatanira igikombe wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Mata 2025, muri Petit Stade, aho APR BBC itarigeze itsindwa umukino n’umwe yegukanye igikombe itsinze UGB BBC.

APR BBC yitegura kuzaserukira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), yinjiye mu kibuga yifuza kwegukana iki gikombe cyo Kwibuka abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’uyu mukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikipe ya APR BBC yakinaga uyu mukino mu buryo bwo kureba abakinnyi bayo bashya iheruka kugura, barimo Chasson Randle na Youssou Ndoye bazayigasha mu rugendo rw’imikino ya BAL iri kuba ku nshuro ya gatanu, aho izaba iri gukinira imbere y’abafana bayo mu gice cyiswe Nile Conference.

N’ubwo bwose APR BBC yegukanye igikombe cya GMT25 igitwaye UGB, uyu mukino ntiwaboroheye kuko warangiye amakipe yombi ahanganye mu manota dore ko waje kurangira ari amanota 94-92.

Umukinnyi w’Umunyamerika Chasson Randle wa APR BBC niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa nyuma yo kugira uruhare agafasha ikipe ye kwegukana igikombe.

Irushanwa rya GMT25, ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ryari ryatumiwemo andi makipe by’umwihariko ayo mu Karere duherereyemo kugira ngo baze bifatanye n’u Rwanda, aho mu bagabo izatumiwe ari Dar City BBC yo muri Tanzania, KPA yo muri Kenya mugihe mu bakobwa yari JKL Dolphins Sports Club yo muri Uganda na KPA WBBC.

Andi makipe yo mu Rwanda yari yitabajwe muri iri rushanwa nka Patriots BBC na REG BBC ntizarenze umutaru.

Ikipe ya REG WBBC ariyo yegukanye igikombe cyo Kwibuka31, nyuma yo gutsinda ikipe ya JKL Dolphins Sports Club yo muri Uganda amanota 65-61.

Naho umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanye na Dar City BBC nyuma yo gutsinda KPA BBC amanota 68-65.

Umwanya gatatu mu bagore wegukanye ikipe ya KPA WBBC, nyuma yo gutsinda APR W BBC amanota 72-58, aho yahawe imidari .

GENOCIDE MEMORIAL BASKETBALL TOURNAMENT 2025 [Dates: 23-27/4/2025]

🚹 MEN CATEGORY

  1. APR BBC (Rwanda) :🏆🥇
  2. UGB (Rwanda):🥈
  3. DAR City (Tanzania) 🥉

🚺 WOMEN CATEGORY

  1. REG BBC (Rwanda): 🏆🥇
  2. JKL Dolphins (Uganda) : 🥈
  3. KPA (Kenya) :🥉

MVP

Men: Chasson Randle (APR BBC)
Women: Kadidia Maiga (REG W BBC)

APR BBC yegukanye igikombe cya GMT25
Chasson Randle niwe wabaye umukinnyi w’irushanwa
UGB BBC yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo kunanirwa gutsinda APR BBC
REG WBBC niyo yegukanye igikombe cya GMT25 itsinze JKL Dolphins Sports Club yo muri Uganda
APR BBC iri kwitegura kuzakina imikino ya BAL ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Abakinnyi ba APR BBC bambikwa imidari

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago