Categories: Uncategorized

M23 ikomeje kurwana n’ingabo za Leta ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo

Ihuriro AFC/M23 yakozanyijeho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara itari yoroshye muri teritwari zitandukanye z’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Advertisements

Radio Okapi dukesha iyi nkuru iravuga ko guhera mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2025, muri teritwari ya Walungu, Kabare na Kalehe habereye imirwano ikomeye yumvikanye n’imbunda ziremereye.

Muri Walungu by’umwihariko, imirwano yabereye mu misozi miremire yo muri sheferi ya Kaziba. Abaturage bagize ubwoba, baguma mu ngo, ibikorwa by’ubukungu bisubikwa by’agateganyo mu gihe bari bategereje agahenge.

Umuturage yabwiye ikinyamakuru Actualité ati “Imirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yongerera ubukana mu misozi miremire ya Kaziba irimo Nindi, Kabembe, Butuzi, Mwerwe, Budali na Lwashandja, aho abarwanyi ba AFC/M23 bakomereje muri Luhwindja.”

Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe santere ya Kaziba tariki ya 27 Mata nyuma y’igihe gito bayivuyemo. Bivugwa ko mu gihe itsinda rimwe ryabo ryerekeza muri Luhwindja, irindi rishaka kugera mu misozi ya Minembwe muri teritwari ya Fizi.

Imisozi ya Minembwe ni yo ikoreramo abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho uherutse kwinjira mu ihuriro AFC, nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wabo, Gen Michel Rukunda, wiciwe mu gitero cya drone muri Gashyantare 2025.

Iyi mirwano ikomeje mu gihe tariki ya 23 Mata, AFC/M23 na Leta ya RDC byagiranye amasezerano yo kuyihagarika, bibifashijwemo na Qatar, kugira ngo ibiganiro bikomeze bibe mu mwuka mwiza.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago