RWANDA

Turahirwa Moses ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge yitabye urukiko

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yatangiye kuburanishwa kuri iki cyaha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Advertisements

Uyu munyamideli yageze ku rukiko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ahagana ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, mugihe urubanza rwagombaga gutangira ku isaha ya Saa Tatu za mu gitondo.

Dosiye ye yaregewe Urukiko ku wa 28 Mata 2025, ikirego cyandikwa ku wa 30 Mata 2025.

Ubwo Turahirwa yagezwaga ku rukiko mu modoka ya RIB, yari arinzwe n’Abapolisi bagera ku munani bari baherekeje imodoka yamuzanye.

Ku rukiko nta bandi bantu bari bahari usibye abanyamakuru nabo batari bemerewe kwinjira mu ifasi y’urukiko kuko amasaha yo gufungura atari yakageze.

Hari abanyamakuru bagera kuri batanu, bafatiraga amashusho hanze y’uruzitiro rw’urukiko.

Iburanisha ry’urubanza rwe biteganyijwe ko ritangira Saa Tatu. Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha burasobanura impamvu bwamuregeye urukiko, na we yisobanure ku byo aregwa.

Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).

Rwahise rumukatira gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo.

Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Ubwo Turahirwa Moses yageraga ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago