IMIKINO

Ikipe ya APR BBC yitegura BAL yijejwe ubufasha busesuye

Abakinnyi ba APR BBC bijejwe ubufasha busesuye mu mukino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) iteganyijwe kubera muri BK Arena kuva tariki ya 17 Gicurasi 2025 ubwo basurwaga na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire.

Advertisements

Ni mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, ubwo Minisitiri Mukazayire yasuraga iy’ikipe yariri mu myitozo.

Yagize ati: “Ubutumwa dufite uyu munsi ni ukubabwira ko tubari inyuma byuzuye, tubashyigikiye mu buryo bwose. Dufitiye icyizere impano zanyu, mufite ubushake n’umuhate, kandi ni yo mpamvu mwageze hano kandi turabyizera.”

Minisitiri Mukazayire yakomeje asaba abakinnyi kugira ishyaka ryo gutsinda batanga imbaraga zabo zose.

Ati: “Nk’Abanyarwanda ntabwo biba ari umukino wa basketball gusa ni icyerekezo twihaye ntabwo tugiye gusa gutsinda nk’abakinnyi bafite impano, ahubwo tujyanye ubutumwa ku Isi hose ko ibintu bishoboka.”

Iyi mikino ya Nile Conference izabera i Kigali, tariki ya 17 Gicurasi kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025 muri BK Arena.

Muri iri tsinda, APR BBC izahatana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Mu mwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yitwaye nabi cyane muri iri rushanwa, inanirwa kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali ariko kuri iyi nshuro intego ari ukwisubiraho ikazagera kure hashoboka.

Imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.

Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasuye ikipe ya APR BBC yitegura BAL abizeza kubashyigikira
Minisitiri wa Siporo Mukazayire yishimiye aho imyiteguro y’ikipe ya APR BBC igeze

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago