Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, watoje Rayon Sports ariko akaza gusezererwa muri iy’i kipe yamushinje uburwayi bw’amaso, yayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, asaba kumwishyuriza.
Ku wa 14 Mata 2025, ni bwo Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika Umutoza Mukuru, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ n’Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André, kubera umusaruro muke.
Gusa nyuma gato y’aya makuru, Gikundiro yahise itangaza ko yahagaritse uyu mutoza kubera uburwayi bw’amaso n’ubwo we yabiteye utwatsi.
Amakuru dukesha UMUSEKE wamenye, ni uko uyu Munya-Brésil, ngo yamaze kurega Rayon Sports muri Komisiyo ishinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA.
Uyu mutoza mu kirego yatanze yasabye kwishyurizwa amafaranga aberewemo n’iyi kipe angana n’ibihumbi 20$ ahwanye n’amezi ane atahembwe.
Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 59 ku munsi wa 27. Mugihe habura imikino mbarwa igashyirwaho akadomo, Gikundiro izasura Bugesera FC ku wa 17 Gicurasi 2025 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…