Umunyarwandakazi Lt Janet Uwamahoro ari mu basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya US Coast Guard Academy ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu ba mbere bitwaye neza.
Amakuru yashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda agaragaza ko Lieutenant Janet Uwamahoro yari amaze igihe yiga muri US Coast Guard Academy, ishuri rya gisirikare riherereye i Connecticut.
Ubwo iri shuri ryatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya 144, Lieutenant Janet Uwamahoro ni umwe mu banyeshuri batsinze neza kuko yabonye ‘Grande distinction’.
Yize ibijyanye no gusesengura amakuru no gukora ubushakashatsi bugenderwaho mu gutegura igikorwa cya gisirikare (Operations Research and Data Analytics).
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku ruhande rw’u Rwanda witabiriwe n’Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni, Col. Deo Mutabazi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…