Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zashyikirije abaturage isoko rigezweho zubatse

Kuwa Gatanu, tariki 30 Gicurasi, Inzego z’umutekano z’u Rwanda (Rwanda Security Force – RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro ku masezerano ya Mozambique n’u Rwanda, mu Ntara ya Cabo Delgado, zashyikirije ku mugaragaro abaturage bo mu Mujyi wa Macomia isoko zubatse.

Advertisements

Ni mu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, intumwa z’inzego z’umutekano za Mozambique n’abaturage.

Ni intambwe ikomeye mu gushyigikira kongera kubaka ubukungu n’iterambere ry’imiryango yahuye n’ibibazo by’umutekano muke mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umuyobozi w’Akarere ka Macomia, Tomás Badae, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bufatanye bukomeje, kandi asaba abaturage gufata neza isoko rishya kugira ngo rizagire akamaro mu gihe kirekire.

Yagize ati: “Kuva ingabo z’u Rwanda zagera i Macomia, imibereho y’abaturage yarahindutse. Nk’abaturage, tuzakomeza gukorana n’ingabo mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba no kubungabunga amahoro mu Karere.”

Brig Gen Justus Majyambere, Umugaba w’Ingabo ziri mu itsinda rya kane ry’imitwe y’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, wari uhagarariye Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwihariye, yavuze ko isoko ryubatswe rigamije gutanga ahantu hizewe, hateguwe kandi hajyanye n’igihe ku bacuruzi n’abaturage kugira ngo bakore ibikorwa by’ubucuruzi mu buryo bwizewe.

Yanagarutse ku kamaro ko kongera kubaka ibikorwa remezo nk’intambwe ikomeye mu kugarura umutekano urambye.

Yagize ati: “Iri soko si inyubako gusa, ni ikimenyetso cy’ubufatanye, ubuvandimwe n’ubushake bwo kwiyubaka.

Ingabo z’u Rwanda ziyemeje kurengera amahoro ariko kandi no gushyigikira imibereho myiza y’abaturage dufasha, nk’uko ari wo murongo washyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.”

Ingabo z’u Rwanda zageze mu gice cyo mu Majyepfo ya Cabo Delgado muri Kamena 2024 zisimbuye izo mu butumwa bwa SADC/SAMIM, kandi zikomeje gukorana n’Ingabo za Mozambique mu guharanira amahoro n’umutekano.

Isoko ryahise ritangira gukorerwamo
Isoko ryaremye
Isoko inzego z’umutekano z’u Rwanda ryubatse rigezweho

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

5 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

5 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

6 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

6 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

6 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

6 months ago