Umuhanuzi yahanuriye ingabo za FARDC n’iz’u Burundi

Umwe mu bahanuzi baherereye muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko ingabo za Congo n’iz’u Burundi zizakubitwa nabi mu mujyi wa Uvira zigahungira mu bice bitatu.

Advertisements

Bikubiye mu butumwa uyu muhanuzi utarashatse ko amazina ye ajya hanze ku bw’umutekano kubera gutinya yaterwa n’ingabo za Congo.

Ubuhanuzi yatanze bugira buti: “I Uvira hagiye kubera intambara. FARDC n’Ingabo z’u Burundi zizaneshwa, zihunge. Kandi kuneshwa kwazo kuzaba ari kubi cyane.”

Bukomeza bugira buti: “Zimwe muri zo zizahungira i Kalemi n’i Fizi, izindi zambuke i Bujumbura. Bizaba bizikomereye cyane niko Imana yambwiye.”

Nta tariki uyu muhanuzi yatanze igihe umujyi wa Uvira uzatererwamo, ariko yagaragaje ko bidatinze, ngo nk’uko Imana ya muhishiriye ko biri hafi.

Ati: “Imana yaneretse ko intambara ya Uvira iri hafi cyane. Gusa, si namenya ngo ni uyu munsi, ariko ni vuba.”

Umujyi wa Uvira urimo ibirindiro bikaze by’ihuriro ry’Ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa. Ubundi kandi usa naho ari ryo herezo rya nyuma ku ntambara yo muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byo wubohoza.

Byatumye Leta y’i Kinshasa iwushoraho imbaraga nyinshi, ndetse kandi no ku Burundi ni uko, kuko igihe woramuka uguye mu biganza by’aba barwanyi ba M23 n’aba Twirwaneho, icyo gihe byaba bibi kuri iki gihugu cyafashije Congo cyivuye inyuma kurwanya iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC.

Ubu buhanuzi butanzwe mu gihe abarwanyi ba M23 n’aba Twirwaneho bamaze kugira ibice byinshi biri mu nkengero z’uyu mujyi wa Uvira bagenzura.Katogota iherereye mu Kibaya cya Rusizi kiri mu ntera ngufi uvuye muri uyu mujyi, irimo aba barwanyi, imisozi ya Rurambo na yo itari kure na wo na yo igenzurwa nabo.

Hejuru y’ibyo, n’ibice bimwe byo muri teritware ya Fizi isanzwe ipakanye n’iy’i teritware ya Uvira, kuri ubu hafi yakimwe cyayo cya kabiri, iyi mitwe yarabibohoje.

Ibi bishatse kuvuga ko isaha iyariyo yose aba barwanyi igihe bo bikenerera bofata Uvira.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

5 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

5 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

6 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

6 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

6 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

6 months ago