IKORANABUHANGA

Perezida Kagame yasuye ishuri muri Algeria ryigamo abanyeshuri ba ‘Banyarwanda’

Perezida Paul Kagame yasuye ikigo cy’ishuri cyigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) muri Algeria ryigamo n’abanyeshuri ba Banyarwanda bagera kuri batanu.

Advertisements

Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Algérie yahuye n’aba banyeshuri ubwo yasuraga ishuri ryo muri iki gihugu ryigisha AI rizwi nka ‘ENSIA’.

Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iri shuri yatangajwe na Village Urugwiro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025.

ENSIA cyangwa se National School of Artificial Intelligence, ni ishuri rikuru ry’icyitegererezo muri Algerie rizobereye mu byo kwigisha ikoranabuhanga cyane cyane irijyanye na AI.

Mu kazi karyo ka buri munsi ryibanda mu kwigisha, gukora ubushakashatsi no guhanga ibishya bishingiye kuri AI. Ritanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse n’icya gatatu muri AI.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri iri shuri yeretswe imikorere yaryo, ndetse anabonana n’Abanyarwanda batanu baryigamo.

Mbere y’uko Perezida Kagame asura iri shuri, ku mugoroba wo ku wa 1 Kamena 2025, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula nawe yari yarisuye.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwasobanuriye Minisitiri Ingabire Paula, bumwe mu bashakashatsi bwakozwe n’iri shuri n’imishinga rifite mu by’ikoranabuhanga. Yagaragarijwe kandi ubufatanye mpuzamahanga iri shuri rifite mu bijyanye na AI, ndetse n’uburezi bw’amashuri makuru.

U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya Afurika n’ahandi ku Isi byamaze gutera intambwe ikomeye mu ikoreshwa rya AI.

Inyungu z’iryo koranabuhanga Abaturarwanda bazibonye cyane by’umwihariko mu bihe bya COVID-19, ubwo hakoreshwaga ‘robots’ mu gufasha abarwayi.

Ahandi u Rwanda rukoresha iri koranabuhanga cyane ni mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, aho hirya no hino hashyizwe camera zigenzura abakora amakosa, ndetse zikabandikira.

Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’Igihugu.

Iyo ntambwe yahinduye u Rwanda kimwe mu bihugu bike bya Afurika byamaze kwemeza politiki ya AI.

Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.

Ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025 ni bwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algerie ku butumire bwa mugenzi we, Abdelmadjid Tebboune.

Perezida Kagame ubwo yageraga muri iryo shuri ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge
Perezida Kagame yeretswe ikoranabuhanga ry’ubwenge rikoreshwa muri iri shuri riherereye muri Algeria
Umukuru w’igihugu yasobanuriwe byinshi mu bikorerwa muri iri shuri
Abanyeshuri ba Banyarwanda biga muri iki kigo cya National School of Artificial Intelligence giherereye muri Algeria

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago