Edgar Chagwa Lungu, wahoze ari Perezida wa Zambia, yitabye Imana kuri uyu Kane tariki ya 5 Kamena 2025, afite imyaka 68.
Lungu yaguye mu bitaro by’itwa Mediclinic Medforum i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yari yaragiye kuvurirwa indwara itaramyekana.
Ni amakuru y’urupfu rwe yemejwe ashyizwe hanze n’umukobwa we, Tasila Lungu, wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko yari amaze igihe arimo kuvurirwa indwara yirinze gutangaza.
Edgar Lungu yabaye Perezida wa Zambia kuva mu kwezi kwa Mutarama 2015 kugeza mu kwezi kwa Kanama 2021. Umwanya yasimbuweho na Hakainde Hichilema kuri ubu uyoboye igihugu.
Nyuma yo gushaka kongera kuyobora icyo gihugu ubwo Manda ye ya mbere yari irangiye mu 2021, mu matora yakuriye ntiyahiriwe ahita ajya mu kiruhuko ariko agaruka yaje kugaruka mu bya politiki mu mwaka wa 2023, aho yatorewe kuba umukandida aho yagombaga guhagararira ishyaka Tonse Alliance mu matora ya 2026.
Gusa mu Ukuboza 2024, Urukiko rw’Ikirenga rwa Zambia rwari rwamubujije kwiyamamariza kuyobora igihugu, ruvuga ko yari amaze igihe kingana n’uburenganzira bwe bwo kuba Perezida.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2024, Lungu yavuze ko ari “mu buryo bwo kwitegura neza” nyuma y’icyemezo cy’urukiko, kandi ko ngo yari afite gahunda yo gukomeza gukorera igihugu mu buryo bwubahiriza amategeko.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…