INKURU ZIDASANZWE

Vestine uririmbana na Dorcas yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’

Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Kamikazi Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka ‘Bridal Shower’.

Advertisements

Ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 byitabirwa n’abagore n’abakobwa b’inshuti ze za hafi.

Uyu mukobwa yakoze ibi birori mu gihe mu minsi ishize, yatangaje ko azarushinga n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo ku wa 05 Nyakanga 2025. Kuri ubu, yanamaze kongera izina ry’umugabo we mu yo akoresha ku mbuga nkoranyambaga aho asigaye yiyita Vestine Ouédraogo.

Ku wa 15 Mutarama 2025 ni bwo mu buryo bwatunguye benshi Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Ibi birori byitabiriwe n’Abarimo murumuna we baririmbana indirimbo zo guhimbaza Imana n’izindi nshuti za hafi
Ishimwe Vestine yatangaje ko kuwa 05 Nyakanga 2025 azarushinga n’Umunya-Burkina Faso Idrissa Ouédraogo
Tariki 15 Mutarama 2025 ni bwo mu buryo bwatunguye benshi Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ouédraogo

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago