RWANDA

Paul Rutikanga ukorera RBA yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we-AMAFOTO

Paul Rutikanga usanzwe ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Uwera Caroline.

Advertisements

Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki 26 Kamena 2025, ku Biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Nyuma y’iyo mihango abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Paul Rutikanga yasangije abamukurikira ibyishimo n’umunezero yatewe no kuba ateye intambwe yo yo guhamya urukundo akunda umukunzi we imbere y’amategeko.

Yagize ati: “Ntitwasinye mu mpapuro gusa, twahisemo ubuzima bwuje urukundo, ubuntu n’iterambere rizaduherekeza iteka. Twari turi kumwe n’imiryango yacu. Dusengerwa n’abadukunda. Dufite intego iduha imbaraga. Ubudaheranwa bwacu bwatangiye none.”

Aba bombi bashimangiye umubano wabo mu mategeko y’u Rwanda nyuma y’uko muri Gicurasi, Rutikanga yari yambitse impeta y’urukundo Uwera amusaba kumubera umugore.

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba tariki 29 Kanama 2025.

Paul Rutikanga ni umunyamakuru wakoze ahantu hatandukanye akaba yaramenyekanye cyane mu makuru kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Kuri ubu ni Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Paul Rutikanga yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwera Caroline
Uwera Caroline yambitswe impeta y’urukundo muri Gicurasi
Byari ibyishimo ku mpande zombi nyuma yo kurahira kuzabana akaramata

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago