Minisiteri y’Uburezi yatangaje uko Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye gusmfashwa Ku gera mu miryango yabo muri gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona Virus.
Nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye umurwayi w’Icyorezo cya Corona virus, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020. Leta y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zunganira izari zisanzwe zihari, zo kwirinda ikwirakwizwa ry’Icyorezo kiswe COVID-19.
Muri zo harimo guhagarika, ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi; nk’Amateraniro, Misa n’ibindi, aha kandi n’ibigo by’amashuri bikaba bigiye gufunga imiryango, iyi gahunda ikaba yafashwe mu gihe k’ibyumweru bibiri.
Mu itangazo Minisiteri y’uburezi yashyize ahagaragara yavuze ko kuri iki cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, hazataha abanyeshuri biga mu Ntara y’Amagepfo n’umijyi wa Kigali.
Kuwa mbere tariki 16 Werurwe 2020, hazataha abanyeshuri biga mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Iburasirazuba.
Minisiteri y’Uburezi kandi ikazishyura ikiguzi k’ingendo z’aba banyeshuri, kugera mu miryango yabo.
Muri iri tangazo kandi Abayobozi b’ibigo basabwe guhumuriza Abanyeshuri muri iyi gahunda yo guhangana n’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo mu Rwanda.
Uyu mwanzuro wafashwe na Leta y’u Rwanda ukazamara ibyumweru bibiri, hakurikiranwa uko iki cyorezo cyakomeza kurwanywa mu gihugu, nyuma y’uko umurwayi wambere wacyo ahagaragaye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…