Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko habonetse Umurwayi wambere wanduye icyorezo cya Corona Virusi.
Mu Itangazo yanyujije ku rututa rwa Twiteer ya Minisiteri y’Ubuzima rivug ko habobetse umurwayi wanduye iki cyorezo kibasiye Isi muri iyi minsi.
Uyu akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda waturutse mu Buhinde I Mumbai tariki 08 Werurwe 2020. Akigera mu Rwanda, akaba yarasuzumwe nkuko birigukorwa ku bantu bose bingiye ku kibuga k’Indege aturutse hanze y’Igihugu gusa ngo nta bimenyetso yigeze agaragaza.
Ku wa gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 nibwo yumvise atameze neza, yijyana kwa muganga akorerwa isuzuma ryihuse, bamusangamo Coronavirus.
Iri tangazo rya Minisitere y’Ubuzima rikomeza rivuga ko uwagaragarayeho iki cyorezo ari gukurikirwanwa n’abaganga, kandi ko ameze neza.
Akaba kandi ngo yashyizwe ahantu ha wenyine hitaruye abandi barwayi, ibikorwa byo gushakisha abandi bantu bahuye na we bikaba bikomeje.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ikomeza igira inama abari mu gihugu bose inama gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, harimo gukaraba intoki, kwiirinda guterana ahantu hari abantu benshi, kandi batanga amakuru mu gihe cyose babonye umuntu ufite ibimenyetso byayo, bakanagamagara ku murongo utishyurwa wa 114.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…