Rwanda: Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo kuguma mu rugo

Imana y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko Igihe cyo kuguma murugo hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona Virusi cyongerwa kugera kuya 30 Mata 2020.

Iyi nama yahuje Abaminisitiri na Perezida wa Repubulika, yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe amashusho(Video Conference). Aho hafashwe imyanzuro ishimangira amabwiriza yari asanzweho yo kwirinda ikwirakwizwa ry’indwara ya COVID-19.

Imyanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame

Gahunda yo kuguma mu rugo yari iteganyijwe kurangira tariki 19 Mata 2020, ku isaaha ya saatanu n’iminota mirongo itanu n’ikenda y’ijoro(23:59).

Nkuko byari byatangajwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki 01 Mata 2020, ubwo yafataga imyanzuro ishimangira iyari isanzwe iriho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ikemeza ko izi ngamba zizakomeza kubahirizwa kugeza tariki ya 19 Mata 202, saa 23:59, ubu hakaba hongeweho iminsi 11. Hakomeza gukurikiza aya mabwiriza.

Icyorezo cya Corona Virusi cyagaragaye ku mu rwayi wa mbere mu Rwanda, tariki 14 Werurwe 2020, ubu hahise hafatwa ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ryacyo harimo; gufunga imipaka ku binjira n’abasohoka mu Gihugu, guhagarika imirimo imwe nimwe, kwirinda ingendo ziva n’izijya mu ntara, ndetse no kuguma mu rugo hagasohoka umuntu ugiye: guhaha, gutanga serivisi z’ubuzima, ndetse n’abacuruza ibiribwa.

Ibi kandi bigakurikirwa n’amabwiriza ajyanye n’isuku harimo, gukaraba intoki n’isabune ndetse n’amazi meza no gukoresha udupfuka munwa.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, abagera kuri 143 bamaze kucyandura, mugihe abagera kuri 65 bamaze kugikira bagasuzibwa mu miryango yabo. Ubu abarwayi basigaye mu bitaro bakurikiranwa ni 78, ndetse n’abatahuwe ko bahuye nabo bakaba barashyizwe ahabugenewe ngo bakurikiranwe barebe niba bataranduye.

Minisiteri y’ubuzima kandi ikomeza gukangurira abantu bose baba barahuye n’abagaragayeho iki cyorezo ndetse n’abagaragaza ibimenyetso, guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, uwujuje ibi kandi agasabwa kwishyira mu kato kugeza inzego z’ubuzima zimuhaye ubutabazi burimo no gusuzumwa ngo harebwe ko yanduye.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

49 mins ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

59 mins ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

2 hours ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

15 hours ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

20 hours ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

1 day ago