Rwanda: Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo kuguma mu rugo

Imana y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko Igihe cyo kuguma murugo hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona Virusi cyongerwa kugera kuya 30 Mata 2020.

Iyi nama yahuje Abaminisitiri na Perezida wa Repubulika, yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe amashusho(Video Conference). Aho hafashwe imyanzuro ishimangira amabwiriza yari asanzweho yo kwirinda ikwirakwizwa ry’indwara ya COVID-19.

Imyanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame

Gahunda yo kuguma mu rugo yari iteganyijwe kurangira tariki 19 Mata 2020, ku isaaha ya saatanu n’iminota mirongo itanu n’ikenda y’ijoro(23:59).

Nkuko byari byatangajwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki 01 Mata 2020, ubwo yafataga imyanzuro ishimangira iyari isanzwe iriho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ikemeza ko izi ngamba zizakomeza kubahirizwa kugeza tariki ya 19 Mata 202, saa 23:59, ubu hakaba hongeweho iminsi 11. Hakomeza gukurikiza aya mabwiriza.

Icyorezo cya Corona Virusi cyagaragaye ku mu rwayi wa mbere mu Rwanda, tariki 14 Werurwe 2020, ubu hahise hafatwa ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ryacyo harimo; gufunga imipaka ku binjira n’abasohoka mu Gihugu, guhagarika imirimo imwe nimwe, kwirinda ingendo ziva n’izijya mu ntara, ndetse no kuguma mu rugo hagasohoka umuntu ugiye: guhaha, gutanga serivisi z’ubuzima, ndetse n’abacuruza ibiribwa.

Ibi kandi bigakurikirwa n’amabwiriza ajyanye n’isuku harimo, gukaraba intoki n’isabune ndetse n’amazi meza no gukoresha udupfuka munwa.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, abagera kuri 143 bamaze kucyandura, mugihe abagera kuri 65 bamaze kugikira bagasuzibwa mu miryango yabo. Ubu abarwayi basigaye mu bitaro bakurikiranwa ni 78, ndetse n’abatahuwe ko bahuye nabo bakaba barashyizwe ahabugenewe ngo bakurikiranwe barebe niba bataranduye.

Minisiteri y’ubuzima kandi ikomeza gukangurira abantu bose baba barahuye n’abagaragayeho iki cyorezo ndetse n’abagaragaza ibimenyetso, guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, uwujuje ibi kandi agasabwa kwishyira mu kato kugeza inzego z’ubuzima zimuhaye ubutabazi burimo no gusuzumwa ngo harebwe ko yanduye.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

1 hour ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

21 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

22 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

22 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

23 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago