Kwambara Agapfukamunwa kuri buri muntu wese mu Rwanda, bizagabanya ikwirakwizwa rya corona virusi nk’uko Ministri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA.
Kuva ku wa 20 Mata 2020 buri muntu wese arasabwa kwambara agapfukamunwa kugira ngo yirinde kwanduza cyangwa kwandura icyorezo cya Corona Virusi cyangwa COVID-19.
Ministri w’ubuzima Daniel Ngamije yabitangarije Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru RBA mu Rwanda, aho yavuze ko abanyarwanda bose bagiye kujya bambara Agapfukamunwa aho bari hose.
Yagize Ati “ Ni kemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose. Twese tugomba kujya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse. Leta n’abatanyabikorwa bayo na ba rwiyemezamiromo tugiye gukorana ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza. Ni ukuvuga ko guhera ku wa mbere inganda zatangiye kudukora , ku buryo mu mpera z’icyumweru tuzaba duhari ku isoko”.
Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko udupfukamunwa tugomba no gupfuka amazuru. Utuzakorwa tukaba tuzaba dushobora gufurwa inshuro 5 ku buryo umuntu yakagura akajya agasukura.
Ministri kandi yagarutse ku kamaro kako. Agira ati: ” icyo kamara ni uko ukamabaye ntiyanduza mugenzi we uri imbere. Ahirwe yo kumwanduza aba yagabanyutse kuko Iyo uvuga ntabwo amacandwe akuva mu kanwa ngo abe yamugwa mu maso cyangwa se ngo amugweho yikoreho maze abe yakwandura. Nawe kandi igihe umuri imbere iyo avuga niko bigenda”.
Ministri w’ubuzima yakomeje avuga ko abantu bose nibatwambara bizatuma hafatwa n’izindi ngamba mu minsi iri imbere zigamije kurinda iki cyorezo cya COVID-19.
Agapfukamunwa ni kimwe mu bikoresho byifashishwa, mu kugirira isuku imyanya y’ubuhumekero, aho gafasha kurinda imyanda cyangwa imyuka mibi ishobora kwinjira mu mazuru cyangwa mu kanwa, ubu kakaba bari kwifashishwa mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virusi, imaze kugera mu bihugu byinshi bitandukanye by’Isi, kandi ikaba imaze guhitana umubare utari muto w’abtuye Isi.
Mu Rwanda abamaze kwandura COVID-19 bagera ku 144, mugihe 69 bamaze gukira, ingamba zo kwambara udupfukamunwa kuri buriwese zikaba zishyizweho zunganira izari zisanzwe harimo; kuguma mu rugo, gukaraba amazi meza n’isabune, kwirinda guhurira ahantu hari abantu benshi. N’ibindi aho uwagaragaza ibimenyetso ahamagara 114 agahabwa ubufasha n’inzego z’ubuzima.
Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…
Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…
Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…
Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje icyo azakora aramutse atsinzwe amatora ya perezida…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Abantu babiri bacyekwagaho ubujura…
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…