Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi ry’Icyongereza (Commonwealth) yari kuzabera i Kigali muri kuva tariki 22 kugeza 27 Kamena 2020 yasubitswe kubera icyorezo cya COVID19 gikomeje kwibasira isi.
Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku masezerano y’ubwumvikane yo mu 2005 ashyiraho ubunyamabanga bwa Commonwealth hamwe n’igitabo cya tekiniki cya CHOGM.
Mu itangazo risubika iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko muri iki gihe ibihugu bihanganya n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruza zacyo haba mu mibereho y’abaturage n’ubukungu. Yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu bigize Commonwealth ari ingenzi mu kurwanya iki cyorezo.
Yahaye ikaze abazitabira iyi nama ubwo iki cyorezo kizaba cyatsinzwe.
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko icyorezo cya COVID19 cyagize ingaruka ku batuye isi haba mu gutwara ubuzima bw’abantu ndetse no mu bukungu. Ashimira ibihugu bigize uyu muryango uburyo bikomeje kutwara muri ibi bihe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko kuba iyi nama yasubitswe nta gihombo bizateza u Rwanda kuko ibikorwaremezo byari byubatswe n’ubundi bisanzwe bikenewe.
Yanavuze ko u Rwanda rukomeza gukora ibikorwa byo kwitegura iyi nama.
Minisitiri Dr Biruta yanavuze kandi ko kongera guterana kw’iyi nama bizava ku kuba icyorezo cya COVID19 kizaba cyarangiye, aho u Rwanda ruzatanga amatariki yakongera kuberaho, agasuzumwa n’ibihugu binyamuryango.
Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Iheruka yakiriwe n’u Bwongereza ari na bwo buyoboye uwo muryango ubu.
Source: RBA
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…