Categories: UBUZIMA

Umucyecuru w’imyaka 68 yibarutse impanga

Ibitaro bya Lagos State University Teaching Hospital (LUTH) byo mu gihugu cya Nigeriya byatangaje ko babyaje umugore w’imyaka 68 abana babiri b’impanga yari asamye bwa mbere.

Mu itangazo ryasohowe n’ibi bitaro ejo ku cyumweru, bavuga ko uyu mugore yabyaye abazwe nyuma y’ibyumweru 37 akurikiranwa.

Ibi bitaro bivuga ko uyu mugore yasamye hakoreshejwe ubuhanga bwo guhuriza muri laboratoire igi ry’umugore n’intanga ngabo mu byo bita In Vitro Fertilisation (IVF).

Ibi byombi nyuma y’iminsi hagati y’ibiri n’itandatu bikora igi rivamo umuntu (zygote), iri gi riterwa muri nyababyeyi (uterus) ya wa mugore cyangwa se uwundi, hagamijwe ko atwita.

Ibitaro bya LUTH bivuga ko abana n’uyu mugore bose bameze neza.

Amakuru avuga ko uyu mugore yari inshuro ya mbere abyaye,kubw’amahirwe abyara abana b’impanga.

Andi makuru ava muri Nigeria ni uko abaturage bo mu bwoko bw’Abayoruba bafashe umwanzuro wo kurya imbeba mu rwego rwo kwirinda gusohoka hanze muri ibi bihe bya Coronavirus.

Umuyobozi w’abaturage babaswe n’imico gakondo,Nnamdi Okwu Kanu yavuze ko aba baturage banze kwicwa n’inzara kubera gahunda ya Guma mu rugo bahitamo kwica izi mbeba.

Uyu mugabo yavuze ko ibihe bibi bya Coronavirus igihugu cya Nigeria kirimo bimeze neza n’ibyo abaturage barimo mu ntambara ya Biafra.

Yagize ati “Uko twaryaga imbeba mu ntambara ya Biafra niko n’ubu abayoruba bari kuzirya.Uko twagiye mu buhungiro niko n’abana babo bari kubuvukiramo”.

Umucyecuru w’imyaka 68 yibarutse impanga

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Rwamagana: Yagiye kwimara ipfa asanga nyirirugo akanuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…

22 hours ago

Perezida Kagame yitabiriye inama ya World Economic Forum i Riyadh

Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho…

23 hours ago

Gaza: Hamenyekanye andi makuru ku ruhinja ruherutse gukurwa mu Nda ya Nyina yishwe na Bombe

Uruhinja ruherutse gukurwa mu nda ya Nyina wishwe na bombe n'abaganga mu buryo bwatangaje benshi,…

1 day ago

BBC n’ijwi ry’Amerika byahagaritswe muri Burkina Faso

Ubuyobozi bw'igihugu cya Burkina Faso bwahagaritse radiyo BBC n'ijwi ry'Amerika mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Amakuru…

1 day ago

Kayigamba Théophane wabaye umunyamakuru w’imikino yambitse impeta y’urukundo umukunzi we muri Australia-AMAFOTO

Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018,…

1 day ago

Liverpool FC yabonye umusimbura wa Jurgen Klopp

Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Arne Slot warusanzwe ari umutoza…

1 day ago