Akanama k’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi kakuyeho inzitizi zijyanye n’ingendo ku baturage b’ibihugu bitandukanye, byemerewe gukorera ingendo i Burayi harimo n’u Rwanda.
Itangazo ryasohowe n’aka Kanama rivuga ko hemejwe umwanzuro wo gukuraho izitizi mu buryo bw’agateganyo ku bakorera ingendo zitihutirwa i Burayi .
Inzitizi zizakurirwaho ibihugu biri ku rutonde rujyanye n’uriya mwanzuro, uru rutonde rwarasuzumwe, kandi igihe bibaye ngombwa, hazajya hatangazwa amakuru mashya ajyanye na byo nyuma y’ibyumweru bibiri.
Hagendewe ku mabwiriza n’ibyasabwe kubahiriza muri uriya mwanzuro, kuva tariki 1 Nyakanga 2020 ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi bizatangira gukuraho ziriya nzitizi zijyanye no gukora ingendo ku baturage bari hanze y’imipaka yabyo, mu bihugu bizakurirwaho inzitizi n’u Rwanda ririmo.
Urutonde ruriho Algeria, Australia, Canada, Georgia, Ubuyapani, Montenegro, Morocco/Maroc, New Zealand/Nouvelle Zelande, u Rwanda, Serbia, Korea y’Epfo, Thailand, Tunisia, Uruguay, n’Ubushinwa (China), bwo bwakuriweho ziriya nzitizi kuko na bwo bwabikoreye abaturage b’i Burayi.
Abaturage bo mu birwa bya Andorra, muri Monaco, na San Marino ndetse n’i Vatican bo bafatwa nk’Abanyaburayi muri kiriya kemezo bemerewe kujya aho bashaka i Burayi.
Ikemezo cyafashwe hagendewe ku buryo buri gihugu cyashyizeho ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, harimo kuba abaturage bacyo bubahiriza intera hagati yabo, ndetse harebwe ku bijyanye n’ubukungu n’umubano igihugu kigasaba gukurirwaho inzitizi hakarebwa biriya byose.
Mu bijyanye n’imiterere y’icyorezo, igihugu cyasabye cyagombaga kuba gifiye umubare w’abanduye COVID-19 bake cyane ugereranyije n’uko bimeze ku baturage ibihumbi 100 bo ku Mugabane w’Uburayi (bakabibara bahereye tariki 15 Kamena 2020).
Hanarebwe niba igihugu mu byasabye, cyo cyaremereye abaturage b’i Burayi kukijyamo nta nkomyi.
Ikemezo cyo guhagarika ingendo ku bihugu bitari iby’i Burayi cyafashwe tariki 16 Werurwe 2020, kikaba cyaragombaga kumara nibura ukwezi.
Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma i Burayi bemeje kiriya kemezo tariki 17. Nyuma cyaje kongererwa igihe tariki 8 Mata, na tariki 8 Gicurasi 2020.
Tariki 11 Kamena, abashinzwe Itumanaho bongeye kongera igihe kugeza tariki 30 Kamena 2020, ariko nyuma hajyaho uburyo bwo kureba uko ibihugu bimwe na bimwe byatangira kwemererwa kuvanirwaho izo nzitizi bikazatangirana na tariki ya 1 Nyakanga 2020.
Ibihugu byabiganiriyeho, ndetse byumvikana ku mabwiriza azagenderwaho.
Source: Umuseke
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…