Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yafunze Kaminuza ya Kibungo-UNIK, hashingiwe ku bibazo byayigaragayemo birimo n’imyigishirize idashyitse.
Mu itangazo rigaragaraho Umukono wa Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, rivuga ko UNIK yafunzwe hashingiwe ku maraporo y’amagenzura yayikozwemo mu bihe bitandukanye mu minsi ishize.
Ni itangazo rigaragaramo ko igomba gufunga imiryango yayo guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2020, kandi igasabwa kuba yamaze kunoza ibijyanye no guha ibyangombwa nkenerwa abanyeshuri bayigagamo, n’abakozi bayikoreraga, no guha raporo ya byose Inama y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda HEC bitarenze tariki ya 15 Nyakanga 2020.
Kaminuza ya Kibungo yari imaze iminsi ivugwamo ibibazo byinshi bishingiye ku ubuke bw’abanyeshuri, abakozi bamaze imyaka bakora badahembwa, abirukanwa n’abahagarikwa ku kazi mu buryo butunguranye, gushora imari mu bikorwa biri hanze ya kaminuza, mu gihe ubwayo ikennye; n’ibindi.
Kaminuza ya Kibungo UNIK yahoze yitwa UNATEK ifunzwe, yari ifite icyicaro gikuru i Kibungo, mu Karere ka Ngoma n’ishami mu Karere ka Rulindo, kuva ishinzwe muri 2003 abayirangijemo basaga ibihumbi icyenda bashoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…
Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize…
Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…
Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…
Mu ibarura ryamaze gushyirwa hanze rigaragaza ko abantu bamaze guhitanwa n'ibiza byibasiye igihugu cya Kenya…
Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo…