Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro rumaze ukwezi rutanga umusanzu w’imbaraga zabo mu kubaka ibyumba by’amashuri azigirwamo mu gihe azaba asubukuwe.
Uru rubyiruko rwahisemo gutanga umusanzu wabo ku gihugu muri ibi bihe amashuri yafunzwe kubera icyorezo cya Corona Virusi, aho Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri kugirango hazirindwe ubucucike bw’abanyeshuri mu gihe amashuri azaba asubukuwe.
Aba basore n’inkumi kuri uyu wa 29 Kanama 2020, basoje ukwezi bari bamaze bakora imirimo y’amaboko ahari kongerwa ibyumba by’amashuri ku kigo cya GS Muyange mu murenge wa kagarama.
Ibi bakavuga ko babiterwa no kugira ishyaka ryo kubaka igihugu cyababyaye no kugikunda.
Mukunduhore Eric umwe muri uru rubyiruko rw’Abakorerabushake muri uyu murenge, avuga ko babiterwa n’amateka y’abababanjirije.
Yagize ati: “Ibi tubikora kuberako n’abatubanjirije bitanze bakubaka igihugu, dutanga imbaraga zacu kugirango abavandimwe bacu bazigire ahantu hameze neza kandi nk’urubyiruko twabigizemo uruhare kuko ari twe mbaraga z’igihugu”.
Muhawenimana Providence avuga ko kuba bakunda igihugu bituma ntahandi batakaza imbaraga zabo.
Yagize ati: “Nk’uko dukunda igihugu cyacu, tuba twumva imbaraga n’umurava byacu ariho tugomba kubitakaza inyungu zacu ni ukwishimira kuba twakubaka aya mashuri natwe ejo hazaza tukaba twavuga ngo hariya nashyizeho imbaraga zanjye, n’abavandimwe cyangwa abana bacu bakazayigamo bikazadushimisha cyane kurushaho,izo mbarana rero ntahandi tuzikura uretse kuba dukunda igihugu cyacu tukishimira kucyubaka”.
Bamwe mu batuye muri uyu murenge bavuga ko ibikorwa by’uru rubyiruko bigaragaza ejo hazaza h’Igihugu.
Hon.Nyiramadirida Fortunee umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi muri uyu murenge,
Agira ati: “N’ubusanzwe urubyiruko n’imbaraga z’igihugu,rero dushimishwa n’uko turubona hirya no hino rutanga umusanzu mu kubaka igihugu bitwereka ko ejo hazaza igihugu kizaba kimeze neza kubera imbaraga z’urubyiruko rwacu rwatojwe gukora rukagera ikirenge mu cyacu, turizera ko igihugu kizaba gifite amaboko yo kugikorera”.
Umuhuzabikorwa r’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Kicukiro Uwizeyimana Eric,ahamya ko aho urubyiruko rutabaye rutabaruka neza,
Agira ati: ” Nibyo urubyiruko n’imbaraga z’igihugu,aho rukomeye rutabaye rutabaruka neza, bivuzengo niba twubatse amashuri, tugakangurira abaturage kwirinda icyorezo,byose n’ibikorwa by’ingirakamaro ku gihugu”.
Urubyiruko rw’Abakorerabushake kuri ubu ruri kugaragara hirya no hino mu gihugu mu bukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virusi kuva yagaragara mu rwanda aho bakorera ahahurira abantu benshi babibutsa amabwiriza yo kwirinda arimo kwambara agapfukamunwa neza, kubahiriza intera ya meyero hagati y’umuntu n’undi, no kubibutsa gukaraba kenshi gashoka.
Ibi bikorwa byo gutanga imbaraga zabo mu kongera ibyumba by’amashuri bikaba byaratangiranye n’ukwezi kwa Kanama 2020, aho bafatanyaga n’Abagore bagize inama y’Igihugu y’abagore muri uyu murenge, kuri uyu wa gatanda bakaba basoje uku kwezi bafatanya n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri uyu murenge wa Kagarama.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…