IZINDI NKURU

Karongi: Umugabo akurikiranweho kwica abantu babiri harimo na se umubyara

Ku Cyumweru umugabo uri mu kigero k’imyaka 43 yishe Se umubyara w’imyaka 81 ndetse yica umugore w’imyaka 61 amwitiranyije n’undi yashakaga kwica, amakimbirane yavuye ku kuba uriya musaza yarahaye umwuzukuru we ubutaka.

Nyakwigendera Gumiriza Isaakari utuye mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, yari kumwe n’abavandimwe n’abaturanyi mu rugo rwe, ngo babe abagabo ko ahaye umurima umwuzukuru we yareze, kuko abana be bose yari yarabahaye umunani.

Umuhungu we witwa Ndayambaje Fabiyani w’imyaka 43 yahise ajya mu nzu azana ifuni ayikubita Se agwa aho.

Yahise yiruka ajya guhiga nyina w’uriya mwana wahawe umunani ageze mu gikari, aturuka inyuma umugore witwa Yamfashije Mariyana wo mu Murenge wa Rwankuba amwitiranyije na Nyina wa wa mwana wahawe umurima, amukubita ifuni na we ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uriya mugabo yabanje gutoroka agikora biriya, ariko kuri uyu wa Mbere yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) i Karongi, muri Bwishyura.

Ati “Ubuyobozi, Polisi na RIB twagiye hariya ngo duhumurize abaturage kuko bamwe bashakaga kwihorera, twasanze yatorotse imirambo twayijyanye ku Bitaro Bikuru bya Karongi.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyo umusaza yakoze abyemererwa kubera ko yatanze umutungo we, agasaba abaturage kwirinda kumena amaraso, no kugeza ku Bayobozi ibibazo babona byateza amakimbirane.

Source:Umuseke

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago