UBUZIMA

Isoko rya Nyarugenge rizafungurwa iryo kwa Mutangana rikomeze gufunga

Umujyi wa Kigali watangaje ko Isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market rizongera gukorerwamo kuva tariki ya 3 Nzeri 2020,naho iryo ahazwi nko kwa Mutangana rikazakomeza gufunga kubera imiterere yaryo.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri twitter y’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2020 riragira riti:

“Nyuma y’ibipimo bya Minisiteri y’ubuzima byerekana ko abakoreraga mu masoko yari yarafunzwe bapimwe n’abo bahuye nabo bagakurikiranwa, ndetse n’inyubako zigaterwa umuti wo kuhasukura;

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose ko isoko rya Kigali City Market rizafungurwa kuwa kane tariki 03/09/2020.

Ubuyobozi bw’iri soko burasabwa ko mbere y’uko rifungurwa bubanza gutegura ibi bikurikira; uburyo bunoze bwo gukaraba intoki, imirongo igaragaza abarigana no kugabanya ubucucike burigaragaramo kandi bigakorwa bitarenze kuwa Gatatu tariki 02/09/2020.

Naho isoko rizwi nko kwa Mutangana-Nyabugogo kubera imiterere yaryo rizakomeza gufunga. Abacururizagamo cyangwa abaharangurizaga bazakomeza gukorera aho bagenewe ariho Giticyinyoni na Nzove”.

Aha banongeraho ko nk’uko amabwiriza abiteganya mu isoko rya Nyarugenge ryemerewe gufungura abarikoreramo bazajya basimburana burimunsi ku buryo hazajya hakoreramo 50% by’abahakoreraga.
Aya masoko yombi amaze ibyumweru bibiri afunze ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virusi.

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari ubwandu bwa COVID-19 muri aya masoko,Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo kuyafunga kugirango harebwe niba abayakoreragamo bataranduye iki cyorezo, nyuma hakaba harafashwe ingamba zo gupima abayakoreramo bose aho abasanganwa COVID-19 bashyirwa ahabugenewe ndetse hakanashakishwa abahuye nabo kugirango bakurikiranwe.

Mugihe k’ibyumweru bibiri gusa hakaba hamaze kugaragaramo abarwayi ba Corona Virusi barenga 1000, muri aya masoko yose.

Ibi bikaba byaratumye imibare yabandura ikomeza kwiyongera aho abamaze kwandura bose hamwe mu Rwanda bagera ku 4063 harimo 43 bagaragaye uyu munsi, muribo 2013 barakize harimo 95 bakize mu masaha 24 ashize, 2034 bakaba bakirwaye bakurikiranirwa ahabugenewe.

DomaNews.rw

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

1 week ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago