UBUZIMA

Imibare y’abandura COVID-19 n’abahitanwa nayo ikomeje kwiyongera

Imibare y’abandura COVID-19 n’abahitanwa nayo mu Rwanda ikomeje kwiyongera, uko iminsi igenda ihita.

Advertisements

Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rigaragaza uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu, rigaragaza ko abandura bashya bakomeza kwiyongera mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu gihugu bagera ku 138.

Itangazo ryo kuri uyu wa 15 Mutarama 2021, rivuga ko mu masaha 24 hagaragaye abarwayi bashya ba COVID-19. 257 mu bipimo 5,358 byafashwe. Naho abantu ba 5 bakaba bahitanwe nayo, 54 bakaba bakize.

Ibi bikaba byatumye umubare w’abamaze kwandura COVID-19 bose hamwe bagera ku 10,573 abagera kuri 7,028 bakaba barakize, ni mugihe hamaze gufatwa ibipimo bigera kuri 785,049 kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 04 Mutarama 2021, yemeje zimwe mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo zirimo; kuba amasaha yo kugera murugo ari saambiri z’umugoroba, iyi nama kandi yahagaritse indengo zihiza uturere n’utundi ndetse n’utundi turere n’umugi wa Kigali, ibi bikongerwa ku zindi ngamba zo kwirinda nko; kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi amazi meza n’isabune ndetse no guhana intera hagatu y’umuntu nundi. Iyimyanzuro ikaba izavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri kuva igihe yabereye.

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago