INKURU ZIDASANZWE

RIB yataye muriyombi abantu 8 harimo n’abaganga bakurikiranyweho gutanga impapuro mpimbano zo kwa muganga

Abantu umunani barimo n’abaganga babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, aho batanze ibyangombwa by’ibihambano by’uko abantu bafite ubuzima buzira umuze. Bo n’abo babihaye bose bari mu maboko y’inzego z’ubutabera.

Tariki ya 11 Mutarama 2021 nibwo batawe muri yombi bazira gukoresha inyandiko mpimbano. Abaganga bafunzwe barimo umwe ukora mu bitaro bya leta byo mu Mujyi wa Kigali n’undi mugore w’imyaka 64 ufite ivuriro ryigenga.

Bose hamwe n’abo bahaye ibyo byangombwa bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, aho bahimbye kandi bagakoresha inyandiko zigaragaza ko bafite “ubuzima buzira umuze”.

Ibyo byangombwa byatangwaga n’Ivuriro ryigenga riba mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi ku bufatanye bw’uwo muganga ukorera mu bitaro bya leta kuko biriho umukono na kashe bye.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Remera, Kimironko n’iya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi kuko uzabijyamo wese atazihanganirwa.

Ati “RIB iributsa Abaturarwanda ko gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri cyangwa mpimbano ari icyaha, ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yagikoze inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu; iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ni mu gihe umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose aba akoze icyaha; iyo abihamijwe n’urukiko afungwa imyaka itari munsi y’itanu ariko itarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Source: Igihe

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

1 day ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

1 day ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

1 day ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

2 days ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

2 days ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

2 days ago