UBUZIMA

COVID-19 igiye kujya ivurwa mu mavuriro yose ya Leta hakoreshejwe ubwishingizi bwo kwivuza

Minisiteri y’Ubuzima yamenyesheje ibitaro byose bya Leta ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 byajya bivura abarwayi ba COVID-19 hagendewe ku bwishingizi bafite ubwo aribwo bwose harimo n’abafite mituweri.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko hari hashize amezi agera kuri 11 Leta ariyo yishingira abarwayi ba COVID-19 haba mu kubishyurira, gufatwa ibipimo ndetse no kubitaho mu gihe baba bari gukurikiranwa n’abaganga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu icyorezo kimaze kugera hirya no hino mu gihugu kandi n’ibigo by’ubwishingizi byamaze kwemera ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.

Ati “Impamvu ni uko uburwayi buri mu gihugu cyose, abarwayi bashobora kujya mu mavuriro atandukanye, ikindi ariko twamaze kuvugana n’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda byatwemereye ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.”

Yakomeje agira ati “Ibi bizafasha abantu kubera ko amavuriro nayo arabegereye kandi bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye nk’abarwaye za Asthma cyangwa HIV.”

Ubusanzwe kuva ku gupimwa COVID-19, bikagaragara ko umuntu yayanduye agahita ajyanwa mu bitaro byabugenewe [Treatment Centers], abaganga bakamwitaho kuzageza ubwo azakira icyorezo agataha, yishingirwaga na Leta 100%. Bivuze ko ari Leta yishyuraga ibisabwa byose.

Minisitiri Dr Mpunga yavuze ko Leta yari imaze amezi arenga 11 yita ku barwayi ba COVID-19, ariko kuri ubu bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abandura ndetse n’amikoro y’igihugu agenda aba make hafashwe icyemezo cy’uko bazajya bivuriza ku bwishingizi baba bafite ubwo aribwo bwose.

Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye, Leta yagerageje kubishyurira amezi 11 yose ariko biragaragara ko ubushobozi bugenda buba buke, ntawo leta yakomeza kwishyurira abantu bose ngo ibishobore.
Kuva muri Nzeri 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukurikirana no kuvurira mu ngo zabo abafite COVID-19, aho imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwayi bagera ku 2800 bari kuvurirwa mu rugo.

Tariki ya 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu. Hanatangijwe n’uburyo bwo gupima byihuse “antigens rapid tests” mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba.

Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose niyo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima, igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

1 day ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

1 day ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

1 day ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

2 days ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

2 days ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

2 days ago