UBUZIMA

Akamaro ko kurya Igitunguru kibisi ku buzima bw’umuntu

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina, by’akarusho ku bagabo kikongera imbaraga.

Urubuga rwa plaisirs sante n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise, kalisiyumu, potasiyumu n’izindi…

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina, by’akarusho ku bagabo kikongera imbaraga.

Urubuga rwa plaisirs sante n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise, kalisiyumu, potasiyumu, umwuka ukarishye wa lakirimojeni, n’ibindi.

Igitunguru gitukura cyongera umunyu ngugu wa potasiyumu mu maraso, kandi kigafasha umuntu guhorana isura ikeye yo mu maso, kuko kirwanya iminkanyari mu gahanga, kandi kikarinda uburwayi butera kubyimba cyangwa kumva mu nda harimo umwuka mwinshi, rimwe na rimwe utera umuntu gusura, bitewe no kubyimbagana kw’inyama zo mu nda; urugero nk’umwijima.

Igitunguru gituma umuntu yihagarika neza, kivura indwara ziterwa no kubura vitamini C, inzoka zo mu nda, rubagimpande n’izindi, kandi cyoroshya uruhu ntirukanyarare, cyongerera imbaraga inyama zo mu nda harimo n’impyiko, kirwanya impatwe n’ubushobozi buke cyangwa bwa ntabwo mu mibonano mpuzabitsina ku bashakanye, ku bagabo cyongera imbaraga kandi kigakiza kamwe mu tunyama dushinzwe gutunganya ubushobozi mu by’imyororokere (prostate).

Ibitunguru bifasha mu kurwanya kanseri

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Cornell University muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 2004, bagaragaje ko ibitunguru bitoya (l’échalote) bigira uruhare mu kurinda ibice bimwe na bimwe by’umubiri kumungwa cyangwa gufatwa n’uburwayi bwa kanseri, harimo na kanseri y’umwijima.

Igitunguru cyongera acide folique mu mubiri

Acide folique, cyangwa vitamine B9 iba mu bitunguru igira uruhare mu mikorere myiza y’ubwonko, kandi igira uruhare mu mitekerereze n’amarangamutima.

Ibitunguru bikomeza amagupfa

Inyigo yakorewe muri kaminuza y’ubuvuzi yo muri Leta ya Calolina y’amajyepfo (Medical University of South Carolina) muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, igatangazwa mu mwaka wa 2009, yagaragaje ko ku bagore barya ibitunguru bibisi nibura inshuro imwe ku munsi, baba bafite amagupfa akomeye 5% ugereranyije n’ababirya inshuro imwe mu kwezi.

Ibitunguru birinda kugugarara mu mubiri (les symptômes prémenstruels)

Ku bagore no ku bakobwa barya ibitunguru bibisi bibafasha kugubwa neza mu nda, mbere yo kujya mu mihango, bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Dakota y’amajyaruguru muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 1990.

Ibitunguru bituma umutima utera neza

Ibitunguru bituma umutima utera ku rugero rukwiye, bityo bikarinda umuntu gufatwa n’uburwayi bw’umutima butandukanye.

Imbuga zitandukanye twifashishije zivuga ko kurya igitunguru kimwe cyangwa bibiri ku munsi ari ingenzi ku buzima. Ushobora kugihekenya cyonyine cyangwa ukakivanga mu zindi mboga mbisi.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago