INKURU ZIDASANZWE

Amabendera y’u Rwanda arururutswa kugera hagati kuzageza igihe Magufuli azashyingurirwa

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho icyunamo mu gihugu hose guhera uyu munsi tariki 18 Werurwe 2021, kugeza ku munsi uwari Perezida wa Tanzania Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli azashyingurirwaho.

Advertisements

Babinyujije ku rukuta rwa Twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe iri tangazo rigira riti: “Murwego rwo kwifatanya mu kababaro n’Igihugu cy’abavandimwe ndetse n’abaturage ba Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya kubera Urupfu rw’uwari umukuru w’cyo Gihugu, Nyakubahwa Dr John Pombe Joseph Magufuri.

Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho igihe cy’icyunamo mu gihugu hose guhera uyu mu so kuzageza ku munsi Nyakwigendera Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzaniya azashyingurirwa. Amabendefa y’u Rwanda n’ayo umuryango y’Afurika y’Uburasirazuba arururutswa kugera hagati mu Rwanda hose ndetse no muri Ambasade zarwo.

Dukomeje kwifatanya no kwihanganisha Abaturage n’Ubuyobozi bwa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya ndetse n’Umuryango wa Nyakubahwa Perezida Magufuli”.

Urupfu rwa Perezida wa Tanzaniya Dr John Pombe Joseph Magufuli, rwatangajwe na Visi Perezida w’iki Gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu ya Tanzaniya.

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago