INKURU ZIDASANZWE

Umunyamakuru wa CNN yatangajwe n’intera u Rwanda rugezeho mu Bukerarugendo

Richard Quest Umunyamakuru wa CNN, igitangazamakuru cy’Abanyamerika gikorera ku Isi yose, yatangajwe n’Iterambere u Rwanda rugezeho mu Bukerarugendo.

Uyu Munyamakuru umaze igihe kingana n’ibyumweru  bibiri asura u Rwanda,aho ari no gukora inkuru zivuga ku Rwanda zinyura kuri CNN muriyi minsi mu kiganiro yise “Quest’s World of wonder”.

Quest akaba yaratangajwe n’ibikorwa by’Ubukerarugendo biri mu Rwanda, nyuma yo Gusura bimwe mu bice by’Igihugu by’ubukerarugendo nka; Parike y’Ibirunga,Inyanza mu rukari ahari amateka y’umuco,n’ahagaragara amateka y’u Rwanda mu myaka yashize nko ku Rwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ku rugendo yagiriye mu Rwanda, Richard Quest yagize ati: “Narimbizi ko gusura hano byanze bikunze ari ibintu bidasanzwe, ariko ibyo nabonye birenze ibyo nari niteze kubona. Uburyo  Abanyarwanda bahuye n’amahano y’amateka ariko bakaba bariteje imbere kandi urugendo rukaba rugikomeje, byerekana ko u Rwanda ari kimwe mu bigize Isi yacu Igitangaza”.

Aha akomeza ashimira uko yakiriwe mu Rwanda, yaba abamwakiriye  aho hasuye hose ndetse n’abamuhaye ibiganiro aho yagiye agera.

Ibiganiro bivuga ku Rwanda byakozwe na Richard Quest, bitambuka kuri CNN muri yi minsi kuva tariki ya 20 Werurwe 2021, bikazageza tariki ya 29 Werurwe 2021 n’ibiganiro bivuga amateka y’u Rwanda, iterambere bikaba byibanda cyane aho yasuye mu bihe bitandukanye, bikaba bitambuka ku masaha atandukanye yo mu Rwanda no hanze.

https://urldefense.com/v3/__https:/edition.cnn.com/videos/travel/2021/03/25/quests-world-of-wonder-kigali-rwanda-genocide-africa-spc.cnn__;!!Gajz09w!RQ4cLjH4Bm9Pus6va369Vxdky_3v8w0_NR1RzKmLlLf_X0rxr0h5VdhiphEVPAl9-g$

 

Photo and Videos : CNN

DomaNews.rw

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

2 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

22 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

22 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

23 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

23 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago