Umunyamakuru wa CNN yatangajwe n’intera u Rwanda rugezeho mu Bukerarugendo

Richard Quest Umunyamakuru wa CNN, igitangazamakuru cy’Abanyamerika gikorera ku Isi yose, yatangajwe n’Iterambere u Rwanda rugezeho mu Bukerarugendo.

Uyu Munyamakuru umaze igihe kingana n’ibyumweru  bibiri asura u Rwanda,aho ari no gukora inkuru zivuga ku Rwanda zinyura kuri CNN muriyi minsi mu kiganiro yise “Quest’s World of wonder”.

Quest akaba yaratangajwe n’ibikorwa by’Ubukerarugendo biri mu Rwanda, nyuma yo Gusura bimwe mu bice by’Igihugu by’ubukerarugendo nka; Parike y’Ibirunga,Inyanza mu rukari ahari amateka y’umuco,n’ahagaragara amateka y’u Rwanda mu myaka yashize nko ku Rwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ku rugendo yagiriye mu Rwanda, Richard Quest yagize ati: “Narimbizi ko gusura hano byanze bikunze ari ibintu bidasanzwe, ariko ibyo nabonye birenze ibyo nari niteze kubona. Uburyo  Abanyarwanda bahuye n’amahano y’amateka ariko bakaba bariteje imbere kandi urugendo rukaba rugikomeje, byerekana ko u Rwanda ari kimwe mu bigize Isi yacu Igitangaza”.

Aha akomeza ashimira uko yakiriwe mu Rwanda, yaba abamwakiriye  aho hasuye hose ndetse n’abamuhaye ibiganiro aho yagiye agera.

Ibiganiro bivuga ku Rwanda byakozwe na Richard Quest, bitambuka kuri CNN muri yi minsi kuva tariki ya 20 Werurwe 2021, bikazageza tariki ya 29 Werurwe 2021 n’ibiganiro bivuga amateka y’u Rwanda, iterambere bikaba byibanda cyane aho yasuye mu bihe bitandukanye, bikaba bitambuka ku masaha atandukanye yo mu Rwanda no hanze.

https://urldefense.com/v3/__https:/edition.cnn.com/videos/travel/2021/03/25/quests-world-of-wonder-kigali-rwanda-genocide-africa-spc.cnn__;!!Gajz09w!RQ4cLjH4Bm9Pus6va369Vxdky_3v8w0_NR1RzKmLlLf_X0rxr0h5VdhiphEVPAl9-g$

 

Photo and Videos : CNN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *