INKURU ZIDASANZWE

Bugesera :Umuco wo gutwara amagare ku bagore ubafasha mu iterambere ryabo

Mu karere ka Bugesera ni hamwe mu hagaragara abagore batwara amagare bapakiye imizigo, bakayifashisha mu guhaha cyangwa bapakiye amajerekani yamazi bavuye kuvoma.

Aba bagore bavuga ko baterwa ishema no kubona batwaye amagare kuko ari kimwe mu byo batinyaga kera byakorwaga na basaza babo.

Gutwara amagare ku bagore bo mu Karere ka Bugesera byagizwe Umuco mu gihe ahenshi mu tundi turere twigihugu biba bigoye kubona umugore uzi kurinyonga bitewe nipfunwe ndetse nimyumvire barifiteho.

Aba bagore biganjemo n’abakiri abangavu bakoresha aya amagare bavuga ko byinjiye mu muco wabo, rikaba rinashyirwa mu bishyingiranwa byumukobwa ku buryo iyo ribuze umugeni ashobora no gusendwa.

Bawe muri bo bemeza ko bitewe numuco wagace baherereyemo nta mugore upfa gushyingirwa atagira igare akuye iwabo bitewe nuko ribafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi bamaze kuba abagore.

Twizerimama Claudine wimyaka 23 wo muri aka karere ni umwe mu batwara igare kandi anahetse Umwana, avuga ko igare yatangiye kuritwara kera kandi rimufitiye akamaro gakomeye numuryango we.

Yagize ati:”Natangiye gutwara igare kera mfite imyaka 12 none ubu ngize imyaka 23. Iyo ndi murugo nkakenera amazi mpita nsimbuka nkajya kuvomesha igare ryange”.

Akomeza avuga ko ataritinya kuko niyo ahetse umwana aritwara.
Ati:”iyo nkeneye kujyana umwana kwa muganga nifashisha igare kuko gutega moto byangora nkarinyonga mugihe gito nkaba ngeze ku ivuriro mbega igare ni ryiza”.

Bamwe mu badatuye muri Bugesera bibaza impamvu abagabo cyangwa abasore bagiye kurongora atari bo bagura igare rikagurwa n’abagore, cyane ko iwabo abagore baterwa ipfunwe no kubonwa mu muhanda banyonga amagare, bigatuma badashishikarira no kuryiga.

Akarere ka Bugesera, ni tumwe mu duce twIntara y’iburasirazuba turangwamo amagare menshi; hari abemeza ko biterwa nuko nta misozi myinshi iba muri utu turere. Ubusanzwe aya magare ntatwarwa nabagore gusa kuko ari na ho ubona abanyonzi benshi babasore borohereza benshi gukora ingendo zihenduntse.

Twizerimana Claudine ntatinya gutwara Igare anahetse Umwana

ABAYO MINANI John

DomaNews.rw

Recent Posts

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

19 hours ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

19 hours ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago

Gitifu akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga 10.000 Frw.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama mu Murenge wa…

2 days ago

Umupfumu Salongo yatawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ku wa 31 Ukwakira 2024 rwataye muri yombi Rurangirwa…

2 days ago