Umuyobozi ukuriye abafite ubumuga mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, Olivier Bitwayiki, aratabariza umwana umaze imyaka itanu afungiranye mu nzu kubera ko yavukanye ubumuga.
Bitwayiki avuga ko amakuru y’uwo mwana yayamenye nyuma yo kubibwirwa n’ukuriye abafite ubumuga mu Kagari, akemeza ko amakuru areba uwo mwana atari azwi mu buyobozi uretse abaturanyi bari babizi ariko ntibagire icyo babikoraho.
Nk’uko Kigali today dukesha iyi nkuru yabitangaje, ivugako uyu mwana ari uwa Ndayambaje Jean Pierre na Mukeshimana Epiphanie ariko kubera amakimbirane umugabo ntahaboneka buri gihe.
Uwo mwana bigaragara ko ananutse bikabije, akagira imisatsi yacuramye, ubona ameze nk’utajyaga ku kazuba cyangwa ngo yitabweho.
Yavutse mu 2016, avukira mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Nyundo, Umudugudu wa Kiziguro ari ho umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga yamusanze.
Bitwayiki avuga ko nyuma yo kubimenya yagiye mu rugo asanga nta muntu uhari atumaho Mukeshimana ngo aze bavugane kuko yamushakaga.
Agira ati “Yaje ndamuganiriza mwereka ko bidakwiye guheza umwana mu nzu abona kumunyereka”.
Mukeshimana avuga ko umwana we atamutererana ahubwo amusiga mu nzu kuko ntawundi yamusigira ngo ajye gushaka imibereho mu gihe umugabo atabitayeho.
Bitwayiki avuga ko yasanze ari umwana ufite ubumuga bukomatanyije kubera kutitabwaho.
Ati “Ni umwana uteye impuhwe, imisatsi yaracuramye, nta rugingo rukora kubera ko atafashijwe akiri muto.”
Akomeza agira ati “Ni umwana mwiza, namufashe ngira ngo ndebe ingingo ko zakora ukabona araseka, twamusohoye abana b’abaturanyi ubona bishimiye kumubona kuko batari basanzwe bamubona.”
Mukeshimana avuga ko ibibazo umwana afite bikomoka ku makimbirane mu rugo kuko umugabo amutererana bigatuma amusiga ngo ashobore kubona ikibatunga.
Ati “Umwana ngerageza kumwitaho ikibazo ni ubushobozi, umugabo araduta ntaduhahira, bikaba ngombwa ko njya gushaka ikidutunga.”
Mukeshimana ufite abana babiri avuga ko ubuzima abayeho atari bwiza ku buryo kurera uyu mwana adafite umufasha bigoye.
Abaturanyi ba Mukeshimana bemeza ko uyu mubyeyi abayeho mu buzima bugoye akaba akeneye gufashwa.
Bitwayiki avuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse mu gufasha uyu mwana. Ati “Akeneye ubutabazi bwihuse burimo igare rimufasha kwicara, imisatsi yaracuramye hakenewe ibihabwa umwana ufite imirire mibi, gusa hakenewe ko nyina afashwa kugira ngo ashobore gutunga umuryango.”
Akomeza agira ati “Iyo urebye uyu mwana umugirira impuhwe kubera uko ameze, gusa n’umuryango abayemo ukeneye gufashwa, kuko inzu umuryango ubamo si iyabo irakodeshwa kandi batakoze ntibayigumamo, hakenewe ko uyu mubyeyi ashyirwa muri VUP.”
Byagiye bivugwa kenshi ko abana bafite ubumuga bahishwa mu nzu, uyu akaba umwe mu ngero z’abana bakorerwa bene iryo hohoterwa.
Source: Kigali today
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…