IMYIDAGADURO

Israel Mbonye agiye gutaramira i Burundi

Umuhanzi Israel Mbonye uririmba indirimbo zihimbaza Imana agiye kujya gutabamira mu gihugu cy’u Burundi, mu bitaramo abakora iminsi igera kuri itatu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nibwo Uyu muhanzi umaze kwandika izina mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi yatangaje amatariki azatangirira ibitaramo mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Uburundi.

Ibi bitaramo Esrael Mbonye azakorera mu gihugu cy’Abaturanyi, harimo ibizaba ari ibyo abanyacyubahiro(VVIP), Ibyiyubashye bizwi nka VIP, ndetse n’igitaramo azakorera mu ruhame rw’Abantu benshi (Grand Public).

akazabitangira kuva tariki ya 13 Kanama 2021, mu gitaramo cya VVIP azatangirira ahitwa LYCEE SCHEPPERS , tariki ya 14 Kanama 2021 nabwo akazakorera igitaramo  cya VIP muri LYCEE SCHEPPERS, akazasoza tariki 15 Kanama 2021, mu gitaramo cy’abantu rusange (Grand public), kizabera ahitwa BLD DE L’INDEPENDANCE.

Mu minsi itanu ishize nibwo Esrael Mbonye yagaragaje amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram, asinya amasezerano yo kuzitabira ibi bitaramo mu Burundi.

mu magambo yakurikije aya mafoto yagize ati: “Nyuma y’uko ubutumire bugera ku ijana butaduhiriye  mu myaka ine, abakunzi banjye bo mu Burundi, byarangiye ndaje. Nishimiye ubushake bw’Imana bwo kuzagera mu Bujumbura kuya 13,14,15 Kanama.”

Uyu mu hanzi agiye gutaramira mu burundi, mu gihe ataherukaga kwitabira ibitaramo nk’ibi kubera icyorezo cya COVID-19.

Mbonye yamenyekanye mu ndirimbo; Karame, kumusaraba, ndanyuze, kumigezi n’izindi nyinshi harimo n’iyitwa Baho aheruka gushyira hanze mu mezi atanu ashize. Ubu ikaba imaze kugira abarenga Miliyoni eshatu bayirebye kuri You Tube.

Ubwo Esrael Mbonye yari amaze gusinya amasezerano n’abateguye ibitaramo mu Burundi
Esrael Mbonye azitabira ibitaramo by’Iminsi itatu mu Burundi

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

21 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago