INKURU ZIDASANZWE

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiriye uruzinduko rw’akazi.

Amakuru avuga ko Muhoozi yageze muri RDC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yinjiriye ku mupaka wa Kasindi uhuza iki gihugu na Uganda.

Byitezwe ko uyu musirikare agomba kwakirwa na mugenzi we w’Ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe Songesa, bakagirana ibiganiro.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyo aba basirikare bombi baza kuganira, gusa amakuru avuga ko baganira uko Igisirikare cya Uganda (UPDF) na FARDC cya RDC byarushaho gushimangira ubufatanye.

Kuva mu myaka itatu ishize impande zombi zisanzwe zifatanya mu bikorwa bya gisirikare byiswe “operation Shujaa” byo guhiga umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Gen. Muhoozi kandi yasuye RDC mu gihe imirwano ikomeje kujya mbere hagati y’Ingabo za Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ni imirwano byitezwe ko ishobora gufata indi ntera mu minsi mike iri imbere, nyuma y’igitero Kinshasa ishinja ziriya nyeshyamba kugaba ku nkambi y’impunzi ya Mugunga iherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma.

Gen Muhoozi mu myaka yashize yakunze kugaragaza ko atemeranya na Leta ya RDC yita M23 umutwe w’iterabwoba; agaragaza abayigize nk’abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo.

Gen Muhoozi yakiriwe mu buryo busanzwe bukorerwa abayobozi bakomeye

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…

2 weeks ago