INKURU ZIDASANZWE

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi Urubyiruko rw’abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by’Ubwitange, Perezida Paul Kagame yashimiye rubyiruko imbaraga bagaragaje mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 avuga ko iyo batahaba ubu mu Rwanda haba havugwa ibindi.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024 muri BK Arena, byitabiriwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi birindwi na magana tanu(7,500) rwaturutse mu turere twose tw’Igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Mu mpanuro yageneye uru rubyiruko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yashimiye Urubyiruko imbaraga rwakoresheje mu guhangana n’icyorezo cyari cyugarije Isi yose rugatuma u Rwanda rugitsinda.

Yagize ati: “Nta muntu ubaho ukora wenyine adakoranye n’abandi mu buryo bwo guteza abantu imbere no guteza igihugu imbere ngo bishoboke..Kuba rero mwaremeye mukitanga ibyo ni ukwibukiranya gusa naho ubundi uwo muco urasanzwe nk’uko mwabikoze mu gihe cya COVID-19 byaragaragaye Abakorerabushake ahariho hose urubyiruko kuko nimwe mvuga hirya no hino ntabwo byari kugenda uko byagenze iyo bitaza kuba mwebwe n’uruhare mwagize.”

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake ubutwari bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Yanasabye uru rubyiruko gukomeza kugira umutima wo kwitanga kugirango Igihugu bahisemo kubaka gikomeze kugana aho bacyifuza.

Ati:”Igihugu cyose gifite abantu barenga Miliyoni ebyiri bameze nkamwe, bagira ibikorwa nk’ibyo mukora ndetse rimwe na rimwe mudashimirwa ku mugaragaro ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni byiza rwose ndagirango mbibashimire. Nta bwoba ndetse bwo gukora ikintu kizima, gukorera Ubushake ni ugukora ikintu kizima. Mukomereze aho rero.”

Yibukije Urubyiruko  ko imyaka rurimo ari imyaka bakwiriye kumenya agaciro kabo kandi buri wese akigirira icyizere. Ati: “Urubyiruko nka mwe ubu ni igihe cyanyu, natwe twabaye urubyiruko ariko igihe cyacu kigendatuvanamo, uburero igisigaye ni uguhindukira tukabarera tukareba ibyo mukora mukuzuza namwe inshingano zanyu, urubyiruko nka mwe Imbaraga mufite, ubushake mufite mugomba kwigeza kuri byinshi, mugomba gukorana mukageza kure Igihugu ndete n’ababyeyi banyu n’imiryango yanyu.”

Aha yanabijeje ubufatanye mu Iterambere ryabo ariko babigizemo uruhare, abamemyesha ko inzego zose zibashyigikiye mu gihe bakoranye ubushake kandi badashaka kugira intego bigezaho.

Urwego rw’urubyiruko rw’Abakorerabushake rwatangijwe mu Rwanda mu kwaka wa 2013, kuri ubu mu gihugu hose hakaba habarirwa urubyiruko rw’abakorerabushake barenga Miliyoni imwe n’ibihumbi Maganacyenda rukora  ibikora by’ubukorerabushake mu mirenge yose y’igihugu. Muri bo abagera kuri 7,500 bakaba bahagarariye abandi  mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruturutse mu turere twose tw’igihugu rwari rwabucyereye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10

DomaNews

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…

2 weeks ago