MU MAHANGA

Tanzaniya: Umudepite wanenze inkingo za Covid-19 ari gushakishwa

Bishop Josephat Gwajima, umudepite akaba n’umubwirizabutumwa muri Tanzania ari guhigwa nyuma y’amagambo aherutse gutangaza ashishikariza abaturage kwanga inkingo za Covid-19.

Guverinoma yasabye Polisi guta muri yombi Gwajima agahatwa ibibazo ku magambo mabi aherutse kuvuga ku nkingo za Covid-19.

Ni itegeko ryatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima muri icyo gihugu, Dr. Dorothy Gwajima in Kyatunge, nyuma yo kubona ko amakuru uwo muvugabutumwa amaze iminsi atanga agamije kuyobya rubanda ku bijyanye n’inkingo.

Urugero, The Citizen yatangaje ko tariki 26 Nyakanga uyu mwaka, yabwiye abayoboke b’itorero rye mu mujyi wa Dar es Salaam ko inkingo ibihugu bikize biri guha Tanzania, hari ibindi bizihishe inyuma.

Yagize ati “Nagiye mu bihugu byinshi, nahuye n’abazungu kenshi ariko nta na rimwe bajya batanga ibintu by’ubuntu. Umuzungu nagira icyo aguha, umenye ko hari icyo agutegerejeho.”

Gwajima yakomeje yibaza aho inzobere za Tanzania mu buvuzi zagiye kugeza ubwo zemera ko inkingo za Covid-19 zinjizwa mu gihugu.

Uyu mugabo yavuze ko inkingo Tanzania yahawe zishobora guhitana abantu cyangwa zikabahindura inyamaswa.

Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania yatangaje ko idashobora kwihanganira umuntu nk’uwo ukwirakwiza ibinyoma bishobora gutera ubwoba abaturage cyangwa bikabangamira gahunda yatangiye yo gukingira.

Tanzania yatangiye guhagurukira icyorezo cya Covid-19 guhera muri Werurwe uyu mwaka ubwo Samia Suluhu yabaga Perezida asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana.

Bishop Josephat Gwajima ushinjwa gutangaza amakuru y’ibinyoma ku bijyanye n’inkingo za Covid-19.

DomaNews

Recent Posts

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…

1 day ago

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

1 week ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago