Uwizeyimana Marc wamenyekanye cyane nka Rocky Kirabiranya mu Gasobanuye yapfukamye imbere y’Umukobwa amwambika impeta, benshi mu babonye aya mafoto batunguwe no kuba yaba yisubiyeho ku mvugo yadukanye ishishikariza urubyiruko kuba rwifashe kubyo gukora ubukwe.
Aya mafoto ya Rocky Kirabiranya yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga apfukamye imbere y’ikizungerezi acyambika impeta ayandi uyu mukobwa yambaye ikanzu y’abageni yavugishije benshi biganjemo abakurikirana bya hafi uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ku ikubitiro yashyizwe hanze n’umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu Rwanda uzwi nka The Cat Babalao aho yashimangiraga ko Rocky agumura abandi ngo bareke ubukwe nyamara we bikaba bivugwa ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.
Yagize ati: “HARYA NGO MWANZE IGIKWEEEEEEE??? KWEKWEE, ABAKOBOYI MU GIKARI BARIMO BARABAGA NTA MPUHWE NAMWE MURAHO NGO MWANZE IGIKWE”
Amakuru yamaze kumenyekana ni uko uyu musore uzwi mu gusobanura filime aya mafoto yagiye hanze ari ay’imwe mu ndirimbo zigiye kujya hanze ya Papa Cyangwe afatanyije na Social Mula, Rocky akaba azayigaragaramo mu rwego rwo kuryoshya indirimbo.
Inshuro Nyinshi Kirabiranya yumvikanye kenshi ashishikariza abasore n’Urubyiruko muri rusange kudakora ubukwe ndetse ari naho hakomotse imvugo ngo nta GIKWE iharawe n’urubyiruko muri iyiminsi.
Muri iyiminsi binagezweho cyane mu Rwanda aho mbere yuko ushyira hanze igikorwa runaka cyane mu myidagaduro ukora ikintu abantu batatekerezaga kugira ngo uvugwe cyane noneho cya gikorwa cyawe cyizaze gisanga ukiri mu matwi yabantu.
Mu minsi ishize ubwo indirimbo ya Meddy ’My Vow’yasohokaga yifashe aka videwo k’amasegonda 54 yongera gukangurira urubyiruko ko indirimbo iri kubica bigacika mu Rwanda itagomba kubarangaza bakaba bakora Ubukwe. aho yakoresheje imvugo ngoNta Kudohoka.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…